Mu mahanga Umutekano

Drones n’indege z’intambara zaturutse i Burundi zasutse ibisasu ku Banyamulenge

Indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25, kajugugujugu na drones z’intambara zarashe mu bice bya Mikenke na Rwesankuku muri Kivu y’Amajyepfo bituwe cyane n’Abanyamulenge.

Mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 rigaragaza ko ibi bitero byose byaturutse ku butaka bw’u Burundi, byibasiye ibice bituwe n’abantu benshi isaba ko byahagarara kandi ko itazakomeza kurebera nibikomeza.

Riti “Ibitero byo mu kirere byibasira abasivili badafite kirengera, byishe abagore n’abana, kandi bigize umugambi wanogejwe mbere w’iterabwoba, gusenya byagambiriwe no guhatira abantu kuva mu byabo byose bigakorwa kubera ubwoko bw’abantu.”

“Abanyamulenge ntibakwiye gutereranwa, ngo bakomeze gushengurwa n’ububabare ndengakamere baterwa n’ubugome bw’ihuriro ry’ingabo zigamije kubarimbura.”

AFC/M23 yasabye ko ibikorwa bigamije kurimbura ubu bwoko bihagarara ndetse Leta ya Kinshasa n’iya Bujumbura zigakurikiranwa n’amategeko mpuzamahanga.

Kuva AFC/M23 yafata Umjjyi wa Uvira, Ingabo za FARDC n’iz’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo na FDLR bahungiye i Burundi ari naho bakomereje ibikorwa byo gushaka gushyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abanyecongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda no guhungabanya umutekano w’akarere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *