Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo bahize gukoresha igihe gito bakubakira imiryango ibiri itishoboye yabaga ahantu batameze neza kandi ko bazakomeza no gukora ibindi bikorwa bishyigikira ibikubiye muri Manifesto 2024-2029.

Ubwo bari bari mu Nteko Rusange y’Umuryango RPF Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Busogo yo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2025, abanyamuryango bahize ko bagiye gukoresha amezi atatu bakaba bujurije inzu imiryango ibi yabaga ahantu habi.
Mu bindi bikorwa bashyize imbere birimo gukomeza guteza imbere Umujyi wa Byangabo kugira ngo wunganire uwa Musanze, guca ingest mbi y’abakizerereza amatungo ku misozi baragiye bakoneshereza abaturage abandi bakaragira ibiti n’indabo biba byaratewe ku mihanda.
Hari kandi n’abakigagara mu rugomo ibyo byose bikaba byanenzwe kuko atari umuco wo gushyigikirwa, ariho abanyamuryango bahereye biyemeza ko ibyo byose bagiye kubihagurukira kuko biri mu byadindiza iterambere ryabo.
Chairman y’Umuryango RPF Inkotanyi mu Murenge wa Busogo, Tuyisenge Jean Damascène, avuga uyu muhigo bihaye bagiye kuwihutisha kugira ngo iyi miryango ituzwe aheza.
Ati “Nk’uko bisanzwe mu migabo n’imigambi tuba dufite nk’Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi tujya tugira ibikorwa byo kubakira abatishoboye tugamije gukemura ibibazo bikibangamiye abaturage. Tugiye gutangira kubakira imiryango ibiri ku buryo mu kwezi kwa mbere tuzaba turangije. Dukoresha amaboko yacu mu miganda ariko hari ibiba bisaba amafaranga cyane cyane nk’ibyo dukura mu nganda nk’amabati, sima n’ibindi.”
Yakomeje avuga ko bagiye gukomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo abakigaragara mu bikorwa byo kuragira ku misozi bicike, agasaba abanyamuryango kurushahk gufatanya kugira ngo Umujyi wa Byangabo ukomeze utere imbere.
Ati “Twe nk’abanyamuryango turateganya gukora ubukangurambaga twigishe abantu kororera mu biraro no gutera ubwatsi ku buryo kuragira ku gasozi bicika kandi mu bukangurambaga dufasha buri wese ndetse byagiye bitanga umusaruro kuko bitakimeze nka mbere.”
“Icyo nkangurira abanyamuryango ni uko dukomeza guhuza imbaraga, tugahuza amaboko tukegera abanyamuryango kugira ngo dufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ku buryo Busogo yacu nayo itera imbere muri byose.”
Mubyo Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bishimira ko bagezeho mu gihe cy’umwaka umwe Manifesto 2024-2029 ishyirwa mu bikorwa nk’uko byagarutsweho na Komiseri ushinzwe ubukangurambaga, PMM, Manzi Pierre, birimo ibikorwa remezo by’imihanda, amazi, amashanyarazi, amashuri, amavuriro ndetse hari n’igice cyahariwe kubakwamo Umujyi wa Byangabo uzunganira uwa Musanze.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Murenge wa Bugogo barenga bagera kuri 99,8% mu bihumbi 16 mu by’abaturage bafite ingdangamuntu mu gihe uyu Murenge utuwe n’abarenga ibihumbi 27 bawutuye.




