Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwafunze umukozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri “Animateur” mu Ishuri Ryisumbuye ryitiriwe Ubutatu Butagatifu, Saint Trinité de Ruhango, ukekweho gusambanya abana babiri b’abakobwa biga muri iryo Shuri.
RIB ivuga ko icyo cyaha cyo gusambanya abana b’abanyeshuri akekwaho, cyabaye tariki ya 7 Ukuboza 2025, ubwo uyu muyobozi yabwiraga abo bana b’akobwa kumusanga mu biro bye mu bihe bitandukanye kugira ngo bagire ibyo bamusobanurira bijyanye n’imyitwarire yabo.
IGIHE dukesha iyi nkuru, cyanditse ko uyu mugabo bivugwa ko yabyuririyeho akabasambanya kugira ngo atabahana.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko batazigera bihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha byo gusambanya abana, by’umwihariko yongeraho ko atari ibintu bikwiye ku murezi.
Ati “Ntabwo bikwiye kandi si ibyo kwihanganirwa ko uwitwa umurezi akwiye gukekwa kugira uruhare mu bikorwa nka biriya by’ubugome byo gusambanya abo ashinzwe kurera. Ni ibintu bigomba gucika rwose.”
Mu gihe iperereza rigikomeje ukurikiranyweho iki cyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Ruhango mu gihe dosiye ye igitunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko umuntu mukuru usambanya umwana, iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
