Mu mahanga Politiki

Lt Col Pascal Tigri wigambye guhirika ubutegetsi bwa Talon yahungiye muri Togo

Lt Col Pascal Tigri wari ukuriye itsinda ry’abasirikare baheruka kwigamba ko bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Patrice Talon muri Bénin, yahungiye muri Togo Igihugu gihana imbiri n’icyo aturukamo.

Ibyo kuba yahungiye muri icyo gihugu, byatangaje na Guverinoma ya Togo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2025, ndetse Igihugu cya Bénin gihita gisaba ko uyu muyobozi yoherezwa bidatinze kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.

Mu gitondo cyo ku wa 7 Ukuboza 2025, nibwo itsinda ry’abasirikare ba Bénin riyobowe na Lt Col Pascal Tigri ryateye Urugo rwa Perezida Patrice Talon, rishaka kumuhirika ku butegetsi ariko basubizwa inyuma n’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu, nyuma batangariza kuri televiziyo y’igihugu ko bakoze Coup d’Etat bagahirika Talon.

Mbere y’uko televiziyo iva ku murongo, aba basirikare bavuze ko bashyizeho Komisiyo ya gisirikare igamije impinduka, basesa Itegeko Nshinga, inzego za leta n’amashyaka yose ya politike.

Bikekwa ko Togo yaba yari yihishe inyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Talon kubera imikoranire n’imibanire bya hafi n’abagerageje coup d’état n’ubwo Togo ntacyo yari yabivugaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *