Mu mahanga Politiki

AFC/M23 yinjiye muri Uvira nta nkomyi yakiranwa ubwuzu n’amashimwe

Abarwanyi ba AFC/M23 binjiye mu Mujyi wa Uvira bemye bakirwa n’isinzi ry’abaturage bari barambiwe ubugizi bwa nabi n’ihohoterwa bakorerwaga n’Ingabo za FARDC n’imitwe bafatanyije irimo Abarundi, FDLR na Wazalendo.

AFC/M23 yinjiye Uvira nyuma y’imirwano ikomeye yahanganishije ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iz’u Burundi, Wazalendo, FDLR, yarangiye abarwanyi ba AFC/M23 ibonye intsinzi abandi bagakizwa no guhanga bahabwa inkwenene n’abaturage.

Uyu mujyi uturanye na Bujumbura kuko yombi ikora ku Kiyaga cya Tanganyika. Unyuze mu nzira yo mu kirere ni kilometero zibarirwa muri 22 gusa.

Uri hafi y’Ikibuga cy’Indege cyitiriwe Merchior Ndadaye, ni ukuvuga kilometero 20 ukoresheje inzira yo mu kirere. Ni wo nzira ingabo z’u Burundi zakoreshaga zinjira muri Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru mu bikorwa byo gufasha FARDC mu ntambara ihanganyemo na AFC/M23.

AFC/M23 yari yabanje gufata akace ka Kiliba kari muri kilometero 30 kugira ngo ugere Uvira. Ahagana Saa Cyenda na 15, ingabo za FARDC n’iz’u Burundi zatangiye guhunga ku bwinshi zimaze kumva ko AFC/M23 igeze mu bilometero bike cyane isatira umujyi wa Uvira.

Amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi nyinshi zari muri uyu mujyi zahasize ubuzima, abandi bahungira mu Burundi mu gihe hari n’izindi zafashwe mpiri.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 9 Ukuboza 2025, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko ingabo za Leta n’imitwe bafatanya byose byagiye kwirunda muri uyu mujyi aca amarenga y’uko ubohorwa mu gihe cya vuba.

Ati “Abaturage baratereranywe, none twakora iki? Twebwe turinda abaturage kandi ntitwakomeza kwemera ko haguma ako kajagari n’ubwoba, tugomba kwisuganya kugira ngo tuhazane umutekano.”

Abasirikare b’Uburundi batari bake bafatiwe ku rugamba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *