Mu mahanga Umutekano

“Yaje mu modoka cyangwa n’amaguru ariko azasubirayo mu isanduku” Col Willy Ngoma aburira abarundi bijanditse mu ntambara barwana

Umuvugizi w’Abarwanyi ba AFC/M23, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko ingabo z’u Burundi zinjiye mu mirwano iri kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko ntawe bazaha amahirwe yo gusubirayo ari muzima.

Kuva imirwano hagati ya AFC/M23 na FARDC, Wazalendo n’indi mitwe bifatanyije yakubura muri Kivu y’Amajyepfo, Ingabo z’u Burundi nazo zongeye kwinjira mu rugamba zifatanya na FDLR, zirwanira ku ruhande rwa FARDC ngo zivune AFC/M23.

Zahise zitangira kugaba ibitero bikomeye zifashishije imbunda za rutura zirasa imizindaro mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyepfo bigenzurwa na AFC/M23, birimo Kamanyola, Katogota na Kiziba.

Mu ijoro ryo ku wa 4 Ukuboza, abarwanyi ba AFC/M23 bagabye ibitero bikomeye ku birindiro by’ingabo z’u Burundi. Bivugwa ko bishe abasirikare benshi, bafata mpiri abandi benshi. Mu bapfuye harimo Lt Col Athanase Minani wayoboraga batayo.

Ku wa 5 Ukuboza 2025, ubuyobozi bw’ihuriro AFC/M23 bwatangaje ko mu bisasu biremereye biri kuraswa muri ibi bice harimo ibiri kuraswa n’ingabo z’u Burundi ziri ku butaka bw’u Burundi, kandi ko byishe abaturage benshi.

Mu kiganiro na televiziyo Mama Urwagasabo, Lt Col Willy Ngoma, yavuze ko imiryango ifite abasirikare b’Abarundi bajya muri Congo, ikwiye gufata amafoto yabo ya nyuma kuko batazava ku butaka bw’Abanye-Congo ari bazima.

Ati “Turashaka kumenyesha ababo bari kuza muri Congo, bagomba gufata ifoto ya nyuma. Umurundi uzambuka umupaka wacu agomba gufata ifoto ye ya nyuma. Ntabwo azasubirayo uko yaje. Yaje mu modoka cyangwa n’amaguru ariko azasubirayo mu isanduku.”

Yahamije kandi ko hashize iminsi itatu ingabo z’Uburundi zambutse umupaka, zijya kongerera imbaraga izindi ziri mu mirwano, kandi ko izasigaye mu Burundi na zo zikomeza kurasa.

Ati “Babikoze muri Katogota na Kamanyola, ni yo mpamvu abaturage bahungiye mu Rwanda, abenshi bahungiye muri Bukavu. Ibyo bikorwa ntabwo tugomba kubyihanganira. Abambutse babonye isomo. Basanze abagabo turi maso kandi tuzaba maso. Congo ntabwo ari Cibitoke, ntabwo ari Ngozi cyangwa Bujumbura yabo, oya. Baradusanga iwacu, turwanirira ukuri, kandi bazabibona.”

Abarwanyi ba AFC/M23 bakomeje kwambura ihuriro ry’ingabo za RDC ibice byinshi. Bivugwa ko nyuma yo gufata agace ka Rurambo na Lubarika muri teritwari ya Uvira, kuri uyu wa 6 Ukuboza bafashe na santere ya Luvungi ndetse na Uvira ishobora gufatwa mu gihe gito.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *