Kiliziya Gatolika mu Rwanda yizihije Yubile y’imyaka imaze ikora ivugabutumwa, ibikorwa by’iteranbere, isanamitima n’ibindi, ishimirwa umusanzu wayo mu iterambere ry’ibihugu n’abagituye.
Yabaye Yubile y’impurirane kuko irimo iy’imyaka 2025 y’Ubukirisitu ku Isi n’imyaka 125 ivanjiri igeze mu Rwanda, aho umusaruro wavuyemo ufatika kandi n’ibikorwa bikaba bikomeje.
Mu birori byabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa 6 Ukuboza 2025, byitabiriwe n’abakirisitu ba Kiliziya Gatolika baturutse hirya no hino ku Isi baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwizihiza Yubile y’impurirane.
Kuri ubu Kiliziya Gatolika yizihiza Yubile y’imyaka 125, ifite paruwasi 236 ziri muri diyosezi icyenda, abakirisitu Gatolika barenga miliyoni eshanu, abapadiri 1160, abiyeguriye Imana b’igitsina gore 3.884 n’ab’igitsina gabo 445.
Mu bindi Kiliziya Gatolika yagejeje ku Banyarwanda, birimo amashuri abanza 1.758, ayisumbuye 1.052, Kaminuza esheshatu, ibigo nderabuzima 107, ibitaro 10 n’ibigo mbonezamikurire 563.
Mu gitambo cya Misa cyaturiwe muri Stade Amahoro, Antoine Cardinal Kambanda, yashimiye Imana kubera inzira mbi u Rwanda rwanyizemo ariko ubu rukaba rugeze aheza, asababa abakilisitu kubaka ubumuntu n’ubuvandimwe kuko iyo bituzuye bisenya ibyagezweho.
Yagize ati “Turashimira Imana nka Kiliziya n’Abanyarwanda bose kuko twavuye ahantu habi, twanyuze mu bihe bikomeye cyane tuyishimira aho tugeze kandi tukayiragiza. Iterambere rya mbere ni ukubaka ubumuntu n’ubuvandimwe. Ni na wo musanzu w’umwihariko wa Kiliziya kuko twarabibonye n’ubu turabibona hirya no hino.”
“Iterambere rishyize imbere ibintu gusa ridaherekejwe n’umutima wa kivandimwe, abantu bagera aho bagacuranwa, bagahindukirana, bakabirwaniramo n’ibyo bari bagezeho bakabisenya bagatangira bundi bushya. Ni yo mpamvu tugomba guherekeza iterambere ryuzuye ry’umuntu ku mutima ndetse no mu bikorwa by’umubiri.”
Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Arnoldo Sanchez Catalan, yavuze ko Papa Leo XIV yifatanyije na Kiliziya yo mu Rwanda mu gushimira Imana ku isabukuru y’imyaka 125 Ijanvili igeze mu Rwanda, anashimira abamisiyoneri ba mbere bamamaje inkuru nziza biyifasha gushinga imizi mu gihugu.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, wari uhagarariye Guverinoma, yavuze ko Kiliziya yabaye umufatanyabikorwa mwiza ku gihugu mu nzego zirimo uburezi, ubuvuzi, ubumwe n’ubwiyunge no mu kubaka umuryango nyarwanda ufite indangagaciro n’icyerekezo.
Ati “Mu burezi amashuri n’amahuriro y’ubumenyi bya Kiliziya Gatolika byafashije igihugu kubaka umunyarwanda ufite indangagaciro ubumenyi n’ubushobozi. Mu buvuzi, ibigo n’amavuriro byakomeje kuba igicumbi cy’ineza ku baturage bose, byita ku bafite intege nke n’abarwayi bose babigana bashaka ubuvuzi no kwigarurira icyizere.”
Yakomeje agira ati “Ubufatanye hagati ya Guverinoma na Kiliziya Gatolika bwakomeje kuba inkingi ikomeye y’iterambere ry’u Rwanda kandi twizeye ko no mu bihe biri imbere tuzakomeza gukorana mu bwubahane n’ubufatanye mu nyungu z’Abanyarwanda bose.”
Yasabye ko umunsi wo kwizihiza Yubile y’imyaka 125 ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda wakoreshwa mu kwiyubaka bakiyemeza gukomeza kuba umusemburo w’ineza.
Ibirori byo kwizihiza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’Ubukirisitu n’imyaka 125 Ivanjiri igeze mu Rwanda, byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée.
Hari kandi Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta, Amb. Nkulikiyinka Christine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB, Dr. Usengumukiza Felicien, Dr. Ntezilyayo Faustin wabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine n’abandi.
Uretse Abanyarwanda bitabiriye ibi birori, byanitabiriwe n’abantu 13 baturutse mu Burundi barimo ba musenyeri babiri n’Abapadiri batatu, Abapadiri babiri bo muri Uganda, ba Musenyeri batatu bo muri Tanzania na babiri baturutse muri RDC.
Hari kandi abaturutse muri Autriche, u Budage n’ahandi bahisemo kwifatanya na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.



