Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko rwafunze Twagirayezu Jean Paul wari umukozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu akaba ikekwaho icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo n’iyezandonke nyuma yo kutamenyakanisha umutungo we ku rwego rw’Umuvunyi nk’uko amategeko abiteganya.
Uyu Twagirayezu yafashwe tariki 2 Ukuboza 2025, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe dosiye igitunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.
Bivugwa ko Twagirayezu Jean Paul yagiye yigwizaho imitungo itandukanye irimo inzu, ibibanza n’imirima, aho agaragaza inkomoko y’imwe mu mitungo ariko iyindi ntayigaragaze nk’uko raporo zibigaragaza.
Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko Twagirayezu Jean Paul kandi hari imitungo yagaragaje agaciro kayiguze, ariko bikaba bitandukanye n’ibiciro biri ku isoko, ndetse akaba akekwaho kuba ibi bikorwa yakoze bifitanye isano na ruswa akekwaho mu karere ka Nyabihu yo gutanga amasoko mu buryo bunyunye n’amategeko.
Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yasabye abarebwa n’itegeko ryo kumenyekanisha imitungo yabo kujya babikora nta mananiza n’ubunyangamugayo kuko iyo bidakozwe neza bibyara ibyaha.
Ati “RIB iributsa abakozi basabwa n’itegeko kumenyekanisha umutungo kujya batanga amakuru yose kandi y’ukuri kuko kunyuranya nabyo bihanwa n’amategeko.”
Itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018, ryerekeye kurwanya ruswa mu ngingo yaryo ya 9, ivuga ko umuntu wese udashoboye kugaragaza umutungo, ahanishwa igifungo cy’ imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza uko yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Naho Itegeko Nº 028/2023 ryo ku wa 19/05/2023 ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi mu ngingo ya 54, ivuga ko uhamijwe iki cyaha.
Ahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yejejwe.
