Perezida Kagame yitabiriye tombola y’uko amakipe azahura mu Gikombe cy’Isi cya 2026, yabereye mu nyubako ya F. Kennedy Center i Washington D.C, aho yahuriye n’abandi bayobozi ku rwego rw’Isi batandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa.
Iyi tombola yabaye kuri uyu wa 5 Ukuboza 2025, aho yasize amakipe yose azakina igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique hagati ya tariki ya 11 Kamena na 19 Nyakanga 2026, amenye amatsinda abarizwamo.
Iri rushanwa rizakinwa n’amakipe 48, rigizwe n’amatsinda 12 aho buri tsinda rigizwe n’amakipe ane. Ibihugu bizakira irushanwa byari mu gakangara ka mbere, naho ibindi bijya mu dukangara tune.
Nta tsinda rifite ikipe zirenze imwe zo ku mugabane umwe, uretse ayo mu Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA), izahagararirwa n’amakipe 16, ariko na yo atarenze abiri mu itsinda rimwe.
Ikipe izava hagati ya Denmark, North Macedonia, Repubulika ya Tchèque na Ireland izajya mu Itsinda A, izava hagati y’u Butaliyani, Pays de Galles, Bosnie-Herzégovine na Ireland ya Ruguru ijye mu Itsinda B.
Ikipe izava hagati ya Iraq, Bolivia na Suriname izajya mu Itsinda I, izava hagati ya Turikiya, Romania, Kosovo na Slovakia izajya mu Itsinda D, izava hagati ya Ukraine, Suède, Pologne na Albania izajya mu Itsinda F.
Ni mu gihe ikipe y’igihugu izava hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Canada na New Caledonia izajya mu Itsinda K.
Uko ibihugu bigabanyije mu matsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026
Itsinda A: Mexique, Koreya y’Epfo, Afurika y’Epfo.
Itsinda B: Canada, u Busuwisi, Qatar.
Itsinda C: Bresil, Maroc, Scotland, Haiti.
Itsinda D: Amerika, Australia, Paraguay.
Itsinda E: U Budage, Ecuador, Côte d’Ivoire, Curaçao.
Itsinda F: U Buholandi, u Buyapani, Tunisia.
Itsinda G: U Bubiligi, Iran, Misiri, Nouvelle-Zélande.
Itsinda H: Espagne, Uruguay, Arabie Saoudite, Cap-Vert.
Itsinda I: U Bufaransa, Senegal, Norvège.
Itsinda J: Argentine, Autriche, Algeria, Jordanie.
Itsinda K: Portugal, Colombia, Uzbekistan.
Itsinda L: U Bwongereza, Croatia, Panama, Ghana.
Perezida Kagame ari i Washington aho yari yitabiriye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025, biyobowe na Perezida Trump.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje, binyujije ku rubuga rwa X, ko muri ibi birori bya tombola y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Perezida Kagame “yahahuriye n’abandi bayobozi ku rwego rw’Isi batandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa.”
Byakomeje biti “U Rwanda ruri mu bihugu umunani bizakira imikino ya FIFA Series 2026, gahunda yo ku rwego rw’Isi ihuriza hamwe amakipe y’ibihugu mu bagabo no mu bagore, kugira ngo bakine imikino y’amarushanwa mu buryo butandukanye n’ubwo basanzwe bakiniramo mu mouzamashyirahamwe zabo zisanzwe.”
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahawe umudali wa ’FIFA Peace Prize’, uhabwa abaharaniye amahoro mu mupira w’amaguru. Ni umudali yahawe na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino.

