Amakuru Imikino

Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 2-0 mu mukino utayigoye cyane

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 2-0 mukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025.

Muri uyu mukino, Rayon Sports yatangiranye imbaraga n’ishyaka, bidatinze ku munota wa gatanu gusa Tony Kitoga afungura amazamu ku ishoti yatereye hanze y’urubuga rw’amahina.

Ntibyaciye intege Ikipe ya Musanze FC kuko nayo yanyuzagamo igasatira amazamu ya Rayon Sports.

Byatumye Rayon Sports ibona ko ifite akazi maze ku munota wa 34, itsinda igitego cya kabiri ku mupira wazamukanywe na Aziz Bassane ku ruhande rw’iburyo awuhindura imbere y’izamu Habimana Yves atsinda igitego.

Musanze FC yahise ikora impinduka, Nkurunziza Felecien na Lubila Katembo basimburwa na Niyitanga Emmanuel na Bizimungu Omar.

Ku munota wa 44, Murangamirwa Serge yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gukubita inkokora mu maso Aziz Bassane.

Igice cya Mbere cyarangiye Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri, umukino watangiranye ishyaka, ariko uko iminota yagendaga yicuma bashyira mu minota 20 ya nyuma umukino ugabanya imbaraga ndetse uza no kurangira gutyo ku ntsinzi ya Rayon Sports y’ibitego 2-0.

Indi mikino yabaye uyu munsi, Kiyovu Sports yanyagiye Etincelles FC ibitego 4-1, mu gihe Mukura yatsinze Bugesera igitego 1-0.

Shampiyona irakomeza ku wa Gatandatu, aho Gasogi United izakina na Marine FC, AS Muhanga na Amagaju FC, mu gihe APR FC izakira Police FC saa 18:30.

Police FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 22 ikurikiwe na APR FC na Gasogi United ziganya amanota 18, Rayon Sport ya kane ifite amanota 17, mu gihe Kiyovu na Musanze FC ziganya 16.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *