Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwemeje ko Abanye-Congo ari 923 bahungiye mu Rwanda kuri uyu wa 5 Ukuboza 2025, bambukiye ku Mupaka wa Kamanyola bahunga imirwano iri kubera mu Burasirazuba bwa DR Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Mu mirwano ihanganishije Umutwe wa M23 n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’indi mitwe bifatanyije, yubuye mu ntangiriro z’uku kwezi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yabwiye itangazamakuru ko mu mpunzi ziri kuza abarenga 60% muri bo ari abana, abagera kuri 35% bakaba abagore mu gihe 5% ari abagabo, aho bose bari koherezwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi.
Yagize ati “Abo tumaze kwakira barahungabanye kuko bari kuza bakiza amagara yabo ariko nta wakomeretse. Dufite kandi ubutabazi bw’ibanze ku buryo uwagira ikibazo twamwitaho.”
Yakomeje agira ati “Turabwira abantu ko umutekano uhari mu Karere ka Rusizi n’imirimo yabo y’iterambere irakomeje. Ikindi ni uko U Rwanda ari Igihugu cy’amahoro kandi kibanira neza abaturanyi, abaduhungiraho turabakira neza kandi tubahe ibikwiriye byose ikiremwamuntu.”
Riziki Alphonsine wahunze aturutse ahitwa mu Gatogota saa kumi za mu gitondo yavuze yavuze ko intambara imeze nabi.
Abahunze iyi mirwano bavuga ko intambara imeze nabi cyane kuko ababombe ari kwica abantu, agasenya ibyabo ku buryo nta yindi mirimo yakorwa.
Mu bari guhunga harimo abasaba guca mu Rwanda bagusubira muri RDC banyuze i Bukavu, abandi ni abakeneye ubuhungiro baguma mu Nkambi ya Nyarushishi ndetse n’abandi bari bagiye muri RDC mu bucuruzi ariko bakagaruka bitewe n’intambara.
Bose bahise boherezwa mu Nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi uretse bake basabye guhungira i Bukavu bafashwa kujyayo. bambukiye ku Mupaka wa Bugarama uhuza u Rwanda na RDC.
Abari kwakirwa kandi bari gupimwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima abafite indwara cyangwa indi mimerere yihariye bagahabwa ubufasha burimo ubuvuzi cyangwa gutwarwa mu buryo bwihariye.
