Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 3 Ukuboza 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Washington D.C aho agiye gusinya amasezerano ya Washington no guhura na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump.
Perezidansi y’u Rwanda niyo yatangaje aya makuru yemeza ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Washington D.C.
Mu cyumweru gishize, Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko yiteguye kujya gusinya aya masezerano, agaragaza ko ibiganiro bya Washington D.C biri mu cyerekezo cyiza cy’amahoro arambye.
Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, Dr. William Samoei Ruto na Mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ku wa 2 Ukuboza na bo basesekaye muri Amerika bagiye kwitabira uyu muhango.


