Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yageze i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agiye kugirana amasezerano y’amahoro n’u Rwanda.

Ibiro bya Perezida wa RDC byemeje ko kuri uyu wa 3 Ukuboza 2025, Perezida Antoine Félix Tshisekedi yageze i Washington D.C aho agiye gusinyana n’u Rwanda amasezerano agamije guhagarika intambara mu burasirazuba bw’igihugu.
Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro bibifashijwemo na Amerika yo kubirebana no gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
Biteganyijwe ko aya masezerano azasinywa ku wa 4 Ukuboza, aho u Rwanda na RDC bizasinya amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, ariyo Perezida wa Amerika, Donald Trump yita amasezerano ya nyuma.
Mu cyumweru gishize, Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko yiteguye kujya gusinya aya masezerano, agaragaza ko ibiganiro bya Washington D.C biri mu cyerekezo cyiza cy’amahoro arambye.
Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, Dr. William Samoei Ruto na Mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ku wa 2 Ukuboza na bo basesekaye muri Amerika bagiye kwitabira uyu muhango.
Amerika yateganyije ko abahagarariye ibihugu byo mu karere, Leta ya Qatar, Togo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, na bo bazitabira uyu muhango nk’abatangabuhamya.
Ibiro bya Perezida wa RDC byasobanuye ko hazabaho ikiganiro gihuza Perezida Kagame, Tshisekedi na Trump kizabera mu Ngoro ya Perezida wa Amerika, White House.
