Amakuru Umutekano

Abasirikare n’abapolisi 25 bo mu bihugu 22 bari guhugurwa uko bakwigisha abajya mu butumwa bw’amahoro

Abasirikare n’abapolisi 25 baturuka mu bihugu 22 bya Afurika bari guhugurwa uko bakwigisha abandi baba bitegura koherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu kubungabunga no kugarura amahoro.

Aya mahugurwa, ToT, yatangijwe kuri uyu wa kabiri tariki 2 Ukuboza 2025, ari kubera mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi, PTS, i Gishari yateguwe ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye binyuze mu Ishami rishinzwe ibikorwa n’amahugurwa.

Afungura aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yashimangiye ko aya mahugurwa ari ingenzi mu gutuma abayahabwa babona ubumenyi n’ubushobozi bikenewe mu kubafasha gutegura bagenzi babo kugira ngo bazabashe kuzuza neza inshingano zabo mu butumwa bw’amahoro.

Yagize ati “Duha agaciro gakomeye ubufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye. Kimwe n’ibindi bihugu byinshi, u Rwanda rugira uruhare mu mahoro ku Isi mu kohereza abapolisi n’abasirikare. Kugeza ubu, abapolisi bacu bakorera muri Repubulika ya Centrafrique, Sudani y’Amajyepfo, na Abyei.”

“Tumaze guhura na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twumva ingaruka mbi z’amakimbirane ndetse n’amahoro ntagereranywa. Aya mateka yashimangiye icyemezo cyacu cyo kugira uruhare rugaragara mu mahoro n’umutekano mpuzamahanga.”

Yashimangiye ko amahugurwa afasha abayahabwa kunoza ubunyamwuga mubyo bakora, ati “Tudafite amahugurwa meza kandi ahoraho, ntidushobora kugera ku rwego rwo hejuru rusabwa rw’umwuga, cyangwa ngo twemeze gukoresha neza ubushobozi bwacu buke.”

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mahugurwa, Madamu Lotta Hagman, yashimye uruhare rw’u Rwanda mu mahugurwa yo kubungabunga amahoro, avuga ko Igitabo gishya cy’amahugurwa yo kubungabunga amahoro (PTM) cyavuguruwe kugira ngo kigaragaze politiki y’Umuryango w’Ubibumbye iriho ubu.

Ati “Ibikoresho by’amahugurwa mbere yo koherezwa bitanga ubumenyi bw’ingenzi bwo kubungabunga amahoro no kumvikana ku mahame na politiki by’Umuryango w’Abibumbye. Intego yacu ni ukureba ko ingabo z’amahoro zahuguwe neza kandi ziteguye gukora inshingano zisabwa.”

Aya mahugurwa y’ibyumweru bibiri yitabiriwe n’abapolisi n’abasirikare 25 baturutse mu bihugu 22 by’Afurika, agamije kubongerera ubushobozi bwo guhugura bagenzi babo mbere yo koherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro.

Abayitabiriye baturuka mu Bihugu bya Botswana, Burkina Faso, Cameroon, Ivory Coast, Djibouti, Egypt, Gambia, Ghana, Guinea, Kenya, Liberia, Morocco, Namibia, Nigeria, South Africa, Tanzania, Togo, Tunisia, Uganda, Zambia, Zimbabwe n’u Rwanda rwayakiriye.

DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yashimangiye ko aya mahugurwa ari ingenzi mu gutuma abayahabwa babona ubumenyi n’ubushobozi bikenewe mu kubafasha gutegura bagenzi babo
Aya mahugurwa azamara ibyumweru bibiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *