Amakuru Imikino

Umutoza Bizumuremyi wa Rutsiro FC yahagaritswe ashinjwa umusaruro muke

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rutsiro FC bwahagaritse Umutoza Mukuru Bizumuremyi Radjab bumushinja umusaruro muke ndetse buvuga ko buri gutegura uburyo batandukana burundu.

Muri uyu mwaka wa Shampiyona y’u Rwanda mu cyiciro cya mbere, mu mikino Rutsiro FC imaze gukina yatsinze umukino umwe, inganya itatu, itsindwa undi isaruramo amanota 6 ayishyira ku mwanya wa 16 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Amakuru avuga ko yahagaritswe ku nshingano zo gutoza mu gihe hari gutegurwa uburyo bwo gusesa amasezerano bari bafitanye.

Rutsiro FC yatozwaga na Bizumuremyi Radjab ifite ananota 6 ndetse iri kwitegura gukina na Al-Merreikh mu mukino wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ukuboza 2025.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *