Amakuru Umutekano

RIB yasubije telefoni zirenga 400 zari zaribwe kuva muri Gicurasi uyu mwaka

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwasubije telefone 431 zifite agaciro ka miliyoni 94,5 Frw, zafashwe zari zibwe kuva muri Gicurasi uyu mwaka, ruburira abagura telefoni zakoze kujya bitwararika kuko usanga hari iziba zaribwe.

Izi telefoni zasubijwe ba nyirazo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ukuboza 2025, zirimo intoya n’inini, inyinshi zibiwe i Kigali zigurishwa mu Ntara zitandukanye ari naho zagiye zifatirwa mu bihe bitandukanye.

Izasubijwe ba nyira zo kuri uyu munsi, ni 431 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri 94,500,000Frw, ariho RIB yahereye iraburira abantu bishobora mu bikorwa by’ubujura bwa telefoni ko bakwiye kubihagarika kuko ingamba za ngombwa zihari zo gukurikirana no guhana abishora muri ibyo bikorwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yibukije abantu ko bakwiye kugira amakenga yo kurinda ibikoresho byabo kuko abakora ubwo bujura na bo bahora barekereje.

Yagize ati “Mu rusengero hashobora kubonekamo ba mutima muke mu gihe uhagurutse uri gusenga undi akaba ari mu isakoshi yawe akagutwara telefone. Biratangaje kubona nko mu bukwe bumwe ushobora kubona telefone 10 zibwe kuko haba habayeho uburangare. Uko tugenda dutanga ubutumwa twizeye ko abantu bagenda babyumva.”

Dr. Murangira kandi yaburiye abakora ubwo bujura ko batazihanganirwa na rimwe ndetse yihanangiriza abazigura zibwe kuko byanga bikunda bazabihomberamo.

Ati “Abagura izi telefoni ziba zibwe bibatera igihombo kuko nka bariya 12 barazisubije kuko baguze ibikoresho byibwe ubwo barahombye.”

” Ni bo kandi batuma abandi baziba kuko umujura ayibye akabura aho ayigurisha babireka kuko aba azi ko bashobora kuyimufatana ayigumanye. Hari n’abazigura ngo bazikoreshe ariko iyo tuzibafatanye badashobora kugaragaza abo baziguze, ubwo ufashwe ni we gisambo.”

Mu gushakisha abazibye hafashwe abantu 23 ndetse bamaze gukorerwa dosiye zishyikirizwa Ubugenzacyaha kandi harimo n’abacuruzi 12 bafashwe baraziguze n’abazibye ariko badashobora kuberekana bemera kuzisubiza bareka gukurikiranwa.

Izo telefone zirimo izibiwe muri gare no muri bisi 127, izibwe zishikujwe ba nyirazo zigera kuri 80 ndetse n’izindi 63 zibwe hakoreshejwe ubushukanyi.

Hari izindi zibiwe ahahurira abantu benshi nko mu bukwe no mu biriyo 59, izibwe mu ngo zigera kuri 56 n’izindi zibwe n’abamotari bazishikuje abagenzi bagiye kubishyura.

Ku bagenzi batega moto bakishyura abamotari bakoresheje telefone, Dr. Murangira yavuze ko mu gihe bavuye kuri moto bagiye kwishyura bajya bashyira intera hagati yabo n’umumotari ku buryo abazibashikuza bitaborohera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *