Amakuru Politiki

Dr. Usta Kayitesi, Dr. Muligande, Rtd Gen Kabarebe n’abandi bahawe imirimo mishya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyize mu myanya mishya Dr. Usta Kayitesi, Dr. Charles Murigande, Dr Télésphore Ndabamenye, Dr. Uwituze Solange na Rtd Gen James Kabarebe.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Mbere, tariki 1 Ukuboza 2025, ryavugaga ko ashingiye ku biteganya n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo ya 116 n’iyi 112, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi.

Dr. Telesphore Ndabamenye wari Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi wagizwe Minisitiri wayo asimbuye Dr. Mark Bagabe Cyubahiro.

Dr. Télésphore Ndabamenye wari Umunyamabanga muri MINAGRI yagizwe Minisitiri wa MINAGRI

Mu mirimo yakoze, harimo kuba Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, muri Werurwe 2023, yabaye n’Umujyanama Mukuru muri MINAGRI, anakora indi mirimo itandukanye muri RAB irimo kuyobora ishami rishinzwe umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi no kwihaza mu biribwa.

Yanabaye kandi Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), aba na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga n’iy’icyiciro gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi bw’ubutaka.

Dr. Solange Uwituze wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI asimbuye Dr. Ndabamenye.

Dr. Uwituze Solange wasimbuye Dr. Ndabamenye ku Buyobozi bwa RAB n’ubundi yongeye kumusimbura ku Bunyamabanga muri MINAGRI

Uyu mwanya yagiyeho n’ubundi asimbuye Dr. Ndabamenye wari ugiye muri Guverinoma, mu gihe we yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije.

Dr. Uwituze asanzwe ari mu Nama y’Ubuyobozi ya Gabiro AgriHub Business Ltd ndetse akaba ari n’Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubuyobozi ya Gako Meat Company Ltd. Ari mu nama y’Ubuyobozi ya RDB, ndetse akaba ari mu bashinze Rwanda Academy of Sciences (RAS).

Dr. Usta Kayitesi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane asimbuye Gen (Rtd) James Kabarebe.

Dr. Usta Kayitesi wari Umusenateri yinjiye muri Guverinoma aho agiye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

Dr. Usta Kayitesi yari asanzwe ari Umusenateri anayoboye Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere. Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, aho yasimbuwe na Dr. Doris Uwicyeza Picard.

Dr. Usta Kayitesi wanabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa ,RGB, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko. Yabaye umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, NUR, aba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange, CASS, ari naho yakoraga.

Yabaye kandi umwe mu bakomiseri barindwi bari bagize Komisiyo Ishinzwe gufasha Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga nk’uko byari byasabwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 9 Nzeri 2015. Icyo gihe Visi Perezida w’iyo Komisiyo.

Dr. Charles Murigande wayoboye Minisitiri zitandukanye yinjiye muri Sena y’u Rwanda

Dr. Muligande Charles wagizwe Umusenateri asimbuye Dr. Usta Kayitesi wagiye muri Guverinoma.

Yakoze imirimo itandukanye, ndetse ahagararira igihugu mu mahanga, mbere yuko ajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2020.

Dr. Murigande afite impamyabumenyi y’ikirenga (Ph.D) mu mibare yakuye muri Kaminuza Notre Dame de la Paix, muri Namur mu Bubiligi.

Kuva mu mwaka wa 1994-1995 yari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, mu mwaka wa 1995-1997 Dr Charles Murigande yabaye Minisitiri w’Itumanaho n’ubwikorezi, aho yavuye ajya kuba Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda.

Dr. Charles Murigande kandi, yabaye Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa FPR-Inkotanyi, aba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane mu myaka ya 2002-2008, aho muri 2008-2009 yari Minisitiri ushinzwe Imirimo y’inama y’Abaminisitiri, mu 2009-2011 yagizwe Minisitiri w’Uburezi, umwanya yavuyeho ajya guhagararira u Rwanda mu bihugu binyuranye.

Mu bihugu Dr. Charles Murigande yahagarariyemo u Rwanda kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri 2015 harimo u Buyapani, Australia, Philippines n’ibindi.

Muri Kamena 2016 nibwo Dr Charles Murigande yahawe inshingano z’Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere ari na ho yasoreje imirimo ye ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Gen (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika, ni inararibonye muri politiki y’igihugu kuko yakoze imirimo itandukanye haba mu gisirikare ndetse no muri Guverinoma.

Gen (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika

Ku wa 27 Nzeri 2023, ni bwo Gen (Rtd) Kabarebe wari usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Gen (Rtd) James Kabarebe yamenyekanye cyane ubwo yari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, umwanya yabayeho kuva mu 2002- 2010.

Yavukiye muri Uganda mu 1959 kimwe n’abandi Banyarwanda benshi bari impunzi, icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yacyize muri ‘St. Henry’s College Kitovu’. Amasomo ye yayakomereje muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye n’Ubukungu na Politiki.

Dr. Télésphore Ndabamenye wari Umunyamabanga muri MINAGRI yagizwe Minisitiri wa MINAGRI
Dr. Uwituze Solange wasimbuye Dr. Ndabamenye ku Buyobozi bwa RAB n’ubundi yongeye kumusimbura ku Bunyamabanga muri MINAGRI
Dr. Usta Kayitesi wari Umusenateri yinjiye muri Guverinoma aho agiye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane
Dr. Charles Murigande wayoboye Minisitiri zitandukanye yinjiye muri Sena y’u Rwanda
Gen (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *