Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR Green Party, bo mu Ntara y’Iburengerazuba, basabwe guhangana n’ibibazo bikibangamiye Umuryango Nyarwanda birimo n’iby’abangavu bagiterwa inda.

Mu mahugurwa agamije kwibutsa abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije gahunda n’imikorere yaryo yabereye mu Karere ka Karongi ku wa 30 Ugushyingo 2025, abarwanashyaka basabwe guhangana n’ibibazo bikibangamiye Umuryango Nyarwanda.
Perezida w’Ishyaka DGPR, Senateri Dr. Frank Habineza, yavuze ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu kimaze kuganirwaho kenshi, ndetse gikenewemo n’uruhare rw’ababyeyi.
Ati “Twabasabye gufatanya n’inzego z’ibanze aho batuye mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage, birimo amakimbirane yo mu miryango n’abana bata ishuri n’imihindagurike y’ibihe kandi binyuze mu buryo bw’amahoro.”
“Abangavu basambanywa bagaterwa inda ni ikibazo kimaze kuganirwaho kenshi kikanagaragazwa nk’igiteye inkeke, hagiye hatekerezwa kubigisha uburyo bakwirinda, gusa ntibivanaho uruhare rw’ababyeyi bafatanyije n’amadini rwo gusaba abana kwitwara neza.”
Bamwe mu barwanashyaka b’Ishyaka rya DGPR bo mu Ntara y’Iburengerazuba bagaragaje ko bagiye kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda, nk’uko babisabwe.
Umuyobozi w’Urugaga rw’urubyiruko mu Ishyaka rya Green Party mu Ntara y’Iburengerazuba Uwizeye Clarisse we asanga uburyo bwiza bagiye gukoresha ari ukwegera abangavu bakababera abajyanama beza.
Ati “Tugiye kwegera urubyiruko ruri mu giturage aho dutuye tubigishe uko bagomba kwitwara, turacyafite ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda nk’abana basambanywa bagaterwa inda, akenshi usanga bituruka ku kutagira abajyanama bazima bababa hafi no kudasobanukirwa, nyuma kandi ubuzima bwabo bukaba bubi.”
Umuyobozi wa DGPR mu Ntara y’Iburengerazuba, Sibomana Hussein nawe ati “Dufite gahunda yo gukora dufatanyije n’inzego z’ibanze z’aho dutuye no kwegera imiryango kugira ngo ibibazo birimo nicy’abangavu basambanywa bagaterwa inda bibe amateka.”
Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije risanzwe rigira uruhare runini mu guharanira imibereho myiza y’abaturage, iterambere, ubuvugizi, ubutabera n’ibindi biteza imbere Igihugu.
Muri aya mahugurwa kandi habayeho n’amatora yo kuzuza inzego, aho Sibomana Hussein atorewe kuyobora Green Party mu Ntara y’Iburengerazuba, Mukasine Angelique atorerwa kuyobora urugaga rw’abagore rushamikiye kuri Green Party, Uwizeye Clarise we yatorewe kuyobora urugaga rw’urubyiruko.


