Amakuru Umutekano

Abapolisi 74 barimo ACP Sam Rumanzi na ACP Francis Muheto bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Abapolisi 74 barimo ACP Sam Rumanzi na ACP Francis Muheto bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

ACP Sam Rumanzi wabaye mu buyobozi bwa Polisi y’Igihugu bukuru burimo kuba Umuhuzabikorwa w’urwego rwunganira akarere mu by’umutekano-DASSO ku rwego rw’Igihugu.

ACP Rumanzi kandi yabaye Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’u Burasirazuba ndetse ayobora Polisi y’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique.

ACP Francis Muheto, we wayoboye Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru mbere yo kwerekeza mu zindi nshingano mu butumwa bwo guhashya ibyihebe muri Cabo Delgadomuri Mozambique.

Abandi bashyizwe mu kiruhuko barimo ba Ofisiye bakuru 9, ba Ofisiye bato 12 ndetse n’Abapolisi bato 38.

Itangazo rya Polisi y’Igihugu ryo kuri uyu wa Kabiri, rivuga kandi ko hari abapolisi 13 basezerewe ku mpamvu z’uburwayi na babiri basezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *