Amakuru Ubutabera

RIB yavuze ko iri gukora iperereza kuri Yampano n’Umukunzi we ku mashusho yabo y’urukozasoni

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko Yampano n’umukunzi we nabo bari gukorwaho iperereza ngo harebwe niba nta ruhare bagize mu gusakaza amashusho yabo y’urukozasoni agerutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Dr. Murangira yavuze ko ibiri gukorwa byose muri dosiye ya Yampano bikurikije amategeko kandi ko n’abagaragaye muri ayo mashusho biramutse bigaragaye ko bagize uruhare mu kuyakwirakwiza babihanirwa.

Yagize ati “Kumva ko Yampano yahanwa biracyakorwaho iperereza niba hari uruhare yaba yaragize mu kuba aya mashusho yaragiye hanze, igihe byagaragara ko yabigizemo uruhare we n’uwo bari kumwe bazakurikiranwa.”

“RIB ikurikiza itegeko uko riri, ntabwo irikurikiza uko ryagombye kuba rimeze bishingiye n’ibyo abaturage bavuga, irikurikiza uko riri n’uko ryanditse niyo mpamvu ryandikwa rigakurikizwa kuriya.”

Yifashishije Ingigo ya 34 y’itegeko riteganya gukumira ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, ivuga ku gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa.

Dr. Murangira yagize ati “Ntabwo itegeko rivuga kwifata amashusho, ubwo rero murumva ko ryakoreshejwe uko riri, kugeza ubu turi gukurikiza itegeko uko riri n’uko ryanditse, gushyira ahagaragara ntabwo rivuga kwifata amashusho kuko tugiye kuvuga ngo abayifata, ababikora ntajye hanze ni benshi.”

Abakurikiranyweho ibyaha byo gukwirakwiza amashusho ya Yampano harimo Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka Djihad na Kwizera Nestor ukunda kwiyita Pappy Nesta batawe muri yombi bahita banaregerwa urukiko.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *