Amakuru Imikino

Police FC yanganyije na Musanze FC igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona 

Ikipe ya Police FC yanganyije n’iya Musanze FC mu mukino yari yayakiriyemokuri iki Cyumweru tariki 30 Ugushyingo 2025 kuri Kigali Pelé Stadium.

Umukino watangiye ubona ko amakipe yombi yigana ariko wagiye ushyuha uko iminota yicumaga, ari nako abarimo Lubila Katembo na Shabani Tchabalala bahushaga uburyo bwinshi bw’ibitego.

Ku munota wa 27, Ikipe ya Police FC yafunguye amazamu ku mupira Byiringiro Lague yazamukanye ava mu kibuga hagati ageze mu rubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye afungura amazamu.

Ikipe Musanze FC nayo yageragezaga gusatira ishaka kwishyura igitego ariko igice cya mbere kirangira ntacyo igezehi Police FC iyoboye umukino n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri nacyo cyaranzwe n’ishyaka ryinshi ariko Musanze FC yasatiraga bikomeye yishyuye igitego cyatsinzwe na Hakizimana Thity ku munota wa 90.

Undi mukino wabaye uyu munsi, Marine FC yatsindiye Bugesera FC iwayo ibitego 2-0.

Police FC yakomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 22, ikuriwe na Gasogi United irusha ane. Musanze iri ku mwanya wa gatatu ifite amanota 16. APR FC ya kane ifite 15 inganya na Marine FC, mu gihe Rayon Sports ifite 14 ku mwanya wa gatandatu.

Musanze FC izasubira mu kibuga ku wa Gatanu yasuye Rayon Sports, mu gihe Police FC izakina na APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza 2025.

Umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi uko iminota yiyongeraga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *