Amakuru Mu mahanga

Indonesia: Abantu barenga 400 bahitanywe n’imyuzure n’inkangu byibasiye igihugu

Inzego z’ubuyobozi muri Indonesia zatangaje ko imibare y’abantu bamaze gupfa bazira inyuzure n’inkangu ari 417 kandi ko bashobora kwiyongera n’ubwo ubutabazi bukomeje gukora ibishoboka ngo harengerwe ubuzima.

Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga nibyo byateje ibiza by’imyuzure idasanzwe mu majyepfo y’uburasirazuba bw’umugabane wa Asia, bihitana abatari kake mu Bihugu bya Indonesia, Malaysia na Thailand.

Muri Indonesia, hibasiwe Ikirwa cya Sumatra ahamaze kugwa abagera kuri 417, nk’uko abayobozi muri iki gihugu babitangaje.

Usibye guhitana ubuzima bw’abantu, imihanda myinshi y’ingenzi yaracitse, amazi, amashanyarazi na Internet na byo ni uko, inzu z’abaturage n’ibindi bikorwa remezo nabyo byarangiritse.

Muri Thailand honyine haravugwa abamaze kumenyekana ko bapfuye 170, naho mu majyaruguru ya Malaysia muri Leta ya Perlis hakavugwa babiri bapfuye.

Iyo nkubi y’umuyaga uvanze n’imvura yiswe Cyclone Senyar, yateje inkangu n’imyuzure muri Indonesia, ibihumbi by’inzu zirasenyuka, cyane ko zari zarengewe n’amazi.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *