Amakuru Mu mahanga

Guinée-Bissau: Gen Horta yarahiriye kuyobora Igihugu mu nzibacyuho, Umaro ahungira muri Sénégal 

Gen Horta Inta-a yarahiriye kuyobora Guinée-Bissau mu gihe cy’inzibacyuho izamara umwaka umwe nyuma y’uko Umaro Sissoco Embaló akuwe ku butegetsi ku wa 26 Ugushyingo 2025 hashize iminsi itatu habaye amatora y’Umukuruw’Igihugu n’ay’abadepite.

Kuri uwo munsi, Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Brig Gen N’Canha yagaragaye kuri televiziyo y’igihugu, amenyesha abaturage ko Inama Nkuru y’Igisirikare ari yo izakomeza kuyobora iki gihugu kugeza hagiyeho ubundi buyobozi.

Kuri uyu wa 27 Ugushyingo, Gen N’Tam yarahiriye kuyobora Inama Nkuru y’Igisirikare no kuyobora igihugu by’agateganyo mu gihe cy’umwaka umwe mu muhango wabereye mu cyumba cy’inama cyo ku cyicaro cy’igisirikare.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, dukesha iyi nkuru, byatangaje ko uwari Perezida Umaro Sissoco yamaze guhungishurizwa muri Sénégal ajyanywe n’indege bwite.

Nyuma y’irahira rya Gen Horta Inta-a, yahise agira Major-General Tomas Djassi Umugaba Mukuru w’Ingabo za Guinée-Bissau.

Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Uburengerazuba, CEDEAO, n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yamaganye coup détat yakorewe Umaro, ishimangira ko ari igikorwa kinyuranyije n’amategeko.

Iyi coup détat ni iya cyenda ibayeho mu myaka itanu muri kariya karere ka Afurika y’Uburengerazuba n’iyo Hagati.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *