Ikipe ya APR FC yatsinze bigoranye Marine FC ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025.
Muri uyu mukino w’ikirarane cyo ku munsi wa mbere wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ikipe ya Marine FC niyo yinjiye mu kibuga mbere kuko yabonye igitego rukumbi yatsinze ku munota wa 2 w’inyongera mu gice cya mbere.
Ubwo Ikipe zombi zajyaga kuruhuka, iya Marine FC yari yamaze kubona igitego, byagaragaraga ko no mu kibuga yarushaga iya APR FC nubwo nayo yanyuzagamo ikataka ikagera n’imbere y’izamu.
Mbere yaho ku munota wa 29, ikipe ya Marine FC yabonye penaliti ku ikosa ryakozwe na Nshimiyimana Yunusu agusha umukinnyi mu rubuga rw’amahina ariko Mbonyumwami Thaiba ayiteye ikurwamo n’umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wa APR FC.
Marine FC yakoze impinduka ikuramo Sultan Bobo Sibomana na Mukire Confiance mu bwugarizi naho APR FC yinjiza Cheick Ouattara, Iraguha Hadji ndetse na Denis Omedi.
Ku munota wa 71 Ikipe ya APR FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Denis Omedi ku mupira mwiza yahawe na Cheick Djibril Ouattara.
Ku munota wa 84, ikipe ya APR FC yongeye guhusha ubundi buryo bukomeye, ku mupira mwiza watanzwe na Djibril Ouattara ahereza Ruboneka Jean Bosco ateye ishoti umupira ukurwamo n’umuzamu was Marine FC.
Mu minota itanu y’inyongera, APR FC yabonye igitego cya kabiri, cyabonetse nyuma y’umupira wazamuwe na Iraguha Hadji ariko myugariro Ngoy Alvin Ilunga wa Marine FC ahita yitsinda.
Umukino warangiye ikipe ya APR FC itsinze ibitego 2-1, bituma APR FC igera ku mwanya kane n’amanota 14.
