Amakuru Mu mahanga

AFC/M23 ikomeje kwagura imbago muri Kivu y’Amajyepfo yihorera ku bayishotora

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryemeje ko ryafashe Agace ka Kitwabaluzi na Kilungutwe muri teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Utu duce twafashwe nyuma y’imirwano yahanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC zari zifatanyije na Wazalendo, mu gitondo cyo ku wa 24 Ugushyingo 2025 iza kurangira AFC/M23 itahukanye intsinzi.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ku gicamunsi cyo ku wa 24 Ugushyingo yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC riri kugaba ibitero mu bice byinshi birimo ibituwe cyane, ryifashishije ibikoresho birimo indege za Sukhoi-25.

Yagize ati “Indege z’intambara za Sukhoi-25 ziri kugaruka kenshi, hakoherewa drones z’intambara n’imbunda zirasa kure. Ibi bitero bya Kinshasa bishyira abasivili mu kaga gakomeye.”

AFC/M23 iheruka gutangaza kandi ko itazihanganira ibitero bikomeje kugabwa ku birindiro byayo no ku basivili, igaragaza ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurwanira abari mu kaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *