Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Mugenzi we wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu butumwa byanyujije kuri X, byemeje ko Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku mubano n’ubufatanye mu bya gisirikare busanzwe no gukomeza gukorera hamwe mu guteza imbere ababituye.
Bati “Kuri uyu mugoroba i Kigali, Perezida Kagame yabonanye na Perezida Faustin Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Baganiriye ku bufatanye buriho, binyuze mu ngabo za RDF zikorera mu masezerano y’umutekano asanzweho ndetse n’abakorera mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.”
“Abakuru b’ibihugu bombi banaganiriye ku mahirwe yo gukomeza gushimangira ubufatanye bw’impande zombi, binyuze mu nzego zitandukanye zigirira inyungu abaturage ba Centrafrique n’u Rwanda.”
Kuri iki Cyumweru kandi, nibwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ibinyujije kuri X, yatangaje ko Perezida Faustin-Archange Touadéra, yageze i Kigali akakirwa na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta.
U Rwanda na Centrafrique basanzwe bafatanya mu by’umutekano kuko mu 2014 Ingabo z’u Rwanda zageze muri Repubulika ya Centrafrique mu bikorwa byo kubungabunga umutekano nyuma y’intambara z’urudaca zadutse mu 2012.
Mu 2020, u Rwanda rwohereje muri Centrafrique izindi ngaho binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu byombi ndetse kuri ubu zigira uruhare mu gutoza abasirikare bacyo, kuvura abaturage, kubaka ibikorwa remezo, kurinda abayobozi bakuru n’ibindi.
Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, asuye u Rwanda mu gihe habura iminsi mike ngo igihugu cyabo kijye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ateganyijwe mu Ukuboza 2025. Muri Nyakanga 2025, Touadéra yatangaje ko aziyamamariza kongera kuyobora iki gihugu.


