Amakuru Iyobokamana

Papa Léon XIV yashenguwe n’abanyeshuri bashimuswe muri Nigeria asaba ko barekurwa vuba

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV yagaragaje ko yababajwe n’abantu 315 biganjemo abanyeshuri bashimutiwe muri Nigeria asaba ko barekurwa vuba.

Mu gitambo cya Misa yaturiye ku Mbuga ya Mutagatifu Petero i Vatican kuri uyu wa 23 Ugishyingo 2025, Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Léon XIV yavuze ko yababajwe n’ishimutwa ry’abapadiri, abakirisitu n’abanyeshuri bashimutiwe muri Nigeria.

Yagize ati “Nababajwe cyane no kumva inkuru y’ishimutwa ry’abapadiri, abakirisitu n’abanyeshuri muri Nigeria no muri Cameroun. Mbabajwe cyane n’urubyiruko rwinshi rw’abahungu n’abakobwa rushimuswe, ndetse n’imiryango yabo iri mu gahinda n’ukwiheba.”

“Mbikuye ku mutima, ndasaba ko aba bantu bashimuswe barekurwa kandi nsaba inzego zibishinzwe gufata ibyemezo bikwiye kandi byihuse kugira ngo barekurwe vuba.”

Mu Bihugu bya Nigeria na Cameroun hakunze kumvikana inkuru z’ishimutwa ry’abantu akenshi baba biganjemo abanyeshuri baba bashimuswe n’imitwe y’iterabwoba yiganjemo Boko Haramu.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *