Ikipe ya AS Kigali yihereranye Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium w’umunsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League.

Uyu mukino watangiye saa cyenda kuri iki cyumweru tari 23 Ugushyingo 2025, abenshi bari biteze ko Ikipe ya Rayon Sports iza kuwitwaramo neza kuko AS Kigali muri iyi minsi yafatwaga nk’idakanganye ndetse Rayon Sports ikaba yaratakaje umukino wabanje, ariko siko byagenze kuko warangiye AS Kigali itsinze ibitego 2-0.
Ibitego bya AS Kigali byatsinzwe na Nshimiyimana Tharcisse na Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ byatumye bamwe mu bafana ba Rayon Sports basohoka muri Stade umupira utarangiye.
Iyi Kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali kandi, yaje mu kibuga imaze amasaha make ibonye Komite Nyobozi nshya yatowe kuri iki Cyumweru. Iyobowe na Jean Chrysostome Rindiro, Visi Perezida ni Kankindi Anne-Lise mu gihe Umunyamabanga Mukuru yabaye Habanabakize Fabrice, Habiyakare Chantal umubitsi, Sangano Yves Umujyanama mu by’amategeko mu gihe Harindintwali Jonathan ari Umujyanama mu bya Tekiniki.
Uko indi mikino y’umunsi wa Karindwi yarangiye:
Mukura VS 1-2 AS Muhanga
Bugesera FC 2-3 Rutsiro FC
Amagaju FC 1-1 Etincelles FC
Marines FC 1-0 Gorilla FC
Musanze FC 3-2 APR FC
Gasogi United 1-0 Kiyovu Sports
Police FC 2-1 Gicumbi FC
