Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyugarijwe n’uruhuri rw’ibivazo by’amadeni agera kuri miliyari 14,33 z’Amadolari ya Amerika cyafashe mu mezi atandatu abanziriza uyu mwaka kandi ibiro by’Umukuru w’Igihugu biri mu nzego yayikubiye.
Ubwo Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa Tuluka,yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibyakozwe muri uyu mwaka, yavuze ko Guverinoma iri gukoresha ingengo y’imari ya miliyari 22,12 z’Amadolari, kandi ko mu 2026 izagera kuri miliyari 25,75 z’Amadolari.
Yasobanuye ko mu mpamvu zituma aya mafaranga yiyongera, ari uko Guverinoma ishaka gukomeza kongerera ubushobozi inzego z’umutekano, cyane cyane igisirikare, kugira ngo zishobore kwisubiza ibice zambuwe n’ihuriro AFC/M23 mu burasirazuba.
Yagaragaje kandi ko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byakoresheje miliyoni 996 z’Amadolari kuva muri Mutarama kugeza ku ya 29 Nzeri 2025 kandi ko umwaka uzarangira ibi biro bikoresheje arenga cyane miliyari 1 y’Amadolari.
Iyi ngengo y’imari izikuba hafi gatatu kuko yari yarateganyirijwe miliyoni 416 z’Amadolari mu mwaka wose ariko bikaba bigaragara ko azaba iyanga.
Mu madeni RDC yafashe muri uyu mwaka, harimo miliyari 8,869 z’Amadolari zaturutse hanze, mu miryango mpuzamahanga nk’umuryango mpuzamahanga w’iterambere (IDA), ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF), Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) n’ibihugu. Izindi miliyari 5,432 z’Amadolari zaturutse imbere mu gihugu.
Amadeni ya DR Congo agenda yiyongera kuko kuva mu 2021, amadeni RDC ifata yakomeje kwiyongera cyane kuko muri uwo mwaka yari kuri miliyari 7,39 z’Amadolari, agera kuri miliyari 9,49 mu 2022, mu 2023 agera kuri miliyari 10,55, agera kuri miliyari 13,16 z’Amadolari mu 2024.
IMF igaragaza ko ubukungu bwa RDC bushobora gukomeza kujya ahabi, ikomeze gusaba amadeni menshi bitewe n’uko amafaranga yinjira mu kigega cya Leta akiri make no kuba ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga butagenda neza.
Uru rwego rwagaragaje ko mu byagabanya ibibazo by’ubukungu bishegesha RDC harimo gukoresha ingengo y’imari nk’uko byateganyijwe, imisoro n’amahoro bikusanywa byose bigashyirwa mu kigega cy’igihugu kugira ngo byifashishwe mu ngengo y’imari.
