Ikipe ya Al Omdurman yatsindiye USM Alger ibitego 2-1 mu mukino wa mbere w’Amatsinda ya CAF Champions League mu mukino wabereye Rwanda kuri Sitade Amahoro ari naho AL Hilal izajya yakirira imikino yayo yose izakina.
Mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025, saa cyenda z’amanwa, Al Hilal yo muri Sudani ariko yemerewe gukina Shampiyona yo mu Rwanda, yatsinze ibitego 2-1 Ikipe ya USM Alger yo muri Algeria.
Byasabye iminota y’inyongera mu gice cya mbere kuko igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 47 ku mupira wazamukanwe na Girumugisha Jean Claude atera Santire nziza umupira usanga aho Abdelrazig Taha Yagoub Omer ahagaze ahita atsinda igitego cya mbere.
Igice cya mbere cyaje kurangira ikipe ya AL Hilal iri imbere n’igitego 1-0 kandi yarushaga iya USM Alger kuko haba mu kibuga ndetse n’amahirwe ariyo yari imbere.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku makipe yombi wabonaga atangiye yatakana cyane kuko wabonaga umupira urimo kuva ku izamu rimwe ujya ku rindi.
Ku munota wa 53 USM Alger yishyuye igitego ku ishoti ryatewe na Oussama Benhaoua Musatafa Mohammed wa Al Hilal ahita yitsinda.
Ku munota wa 75, ikipe ya Al Hilal Omdurman yatsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na Mohamed Yakub Abderhman Yousif. Ni umupira mwiza wari uzamukanwe na Ahmed Salem M’Bareck aba ari nawe utanga uyu mupira wavuyemo igitego. Aba bakinnyi bagize uruhare mu gitego cya Al Hilal Cya kabiri bari bamaze umunota umwe gusa basimbuye bahuta bahesha ishema ikipe yabo.
Ku munota wa 87, Al Hilal yabonye ikarita y’umutuku nyuma y’ikosa rikomeye ryakozwe na Salah Eldin Ahmed Al Hassan wahawe ikaritra ya kabiri y’umuhondo ahita akurwa mu kibuga.
Umukino warangiye ikipe ya Al Hilal ibonye intsinzi y’ibitego 2-1. Ni umukino warangiye haboneka imvururu nyinshi kuko abakinnyi ba Al Hilal SC barwanye cyane n’aba USM Alger kugeza Police yitabajwe igahosha izo mvururu.

