Mu Karere ka Rubavu hakiriwe abanyarwanda 511 baturutse mu miryango 153 babaga mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bice FDLR yari yarabagize ingwate yakoreragamo.
Abakiriwe kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2025, banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, uhuza u Rwanda na RD Congo bahita bajyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi.
Mu batashye, barimo abagore 127, abagabo 32 n’abana 352 babaga mu Kkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye mu burasirazuba bwa RDC, aho bari barafashwe bugwate na FDLR.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yibukije abatashye ko bazahabwa ibyibanze bizabafasha kwibeshaho no kwinjira mu buzima busanzwe.
Yagize ati “Bazahabwa iby’ibanze bibafasha kwibeshaho no gukorera Igihugu, kuko ari umurongo cyafashe wo kubinjiza mu muryango Nyarwanda. Bazafashwa mu mishinga myinshi iri aho batuye kugira ngo babone uko batunga imiryango.”
Abanyarwanda barashishikarizwa gushishikariza abo baba bazi bakiri mu mashyamba ya DR Congo gutaha ariko bakibanda ku bagabo kuko umubare munini w’abatahuka ari abagore n’abana.
Ibyo bazahabwa birimo amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 azahabwa 188$, uri munsi yayo ahabwe 113$. Buri wese kandi agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45 Frw.

