Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo yavuze ko Isi idashobora kubaho neza yirengagiza abagore asaba abagabo kubigiramo uruhare bagaha abagore agaciro gakwiye mu bwuzuzanye.
Louise Mushikiwabo yabivugiye mu na Nama ya 46 y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu binyamuryango wa OIF, yatangirijwe i Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 19 Ugushyingo 2025.
Louise Mushikiwabo, yerekanye ko kwirengagiza abagore mu bikorwa by’iterambere byaba ari ikosa rikomeye kuko barenze kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi.
Yagize ati “Twigeze tuzirikana uruhare umugore akwiye kugira mu guhuriza hamwe umuryango ngo abantu babane neza? U Rwanda rurabizi. […] Nyoberwa ukuntu tutabasha kureba kure, ntitwumva kenshi mu mbwirwaruhame ko Isi idashobora kubaho yirengagiza abagize kimwe cya kabiri cy’abayituye?”
Mushikiwabo yasabye abaminisitiri bo mu bihugu bigize OIF gukora ku buryo bagira imikorere idaheza mu buzima bwose abagore.
Ati “Ndasaba abaminisitiri kurema uburyo bushya bw’imikorere mu muryango, itagoranye, yumva neza ubushobozi bw’abagore no mu bijyanye no kwirinda no gukemura amakimbirane no mu guharanira imibereho myiza mu muryango mugari no mu ngo. Ntitukibeshye! Kugira ngo umugore agere ku ntsinzi bikeneye ubufatanye bwanyu abagabo. Mudahari ibice bikenewe ntibyaba byuzuye, ndetse ibyakorwa ntibyaba byiza.”
Iyi nama yitabiriwe n’abantu bavuye mu bihugu 65, yibanze ku ruhare rw’umugore mu iterambere ry’ibihugu bigize uyu muryango mu myaka 30 ishize. Ni yo nama ya mbere yo ku rwego rwo hejuru muri OIF u Rwanda rwakiriye kuva uyu muryango ushinzwe.
Kugeza ubu mu barenga miliyari 8,06 batuye Isi, hejuru ya miliyari 4,05 ni abagore. Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko abagore mu Rwanda barenga 51,5%.


