Amakuru Ubuvugizi

Depite washinyaguriye abatagira akazi ngo bajye bishyura ibizamini yahawe inkwenene asabirwa kweguzwa

Nyuma y’itangazwa rya Raporo ya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta y’ibikorwa bya 2024/25, yagaragaje ko mu Rwanda abantu 1.111.040 basabye akazi, kabonwa n’abantu 3.134 gusa, Depite Mazimpaka Jean Claude wasabiye abemererwa gukora ibizamini kujya bishyura yahawe inkweneneasabirwakweguzwa.

Raporo, yagaragazaga ko mu bantu 1.111.040 basabye akazi, hatoranyijwe abantu 673.416, mu gihe abakoze ibizamini ni 106.360, bangana na 15,8%. Bivuze ko abo barenga ibihumbi 673, bagombaga gutegurirwa imyanya, ariko ntibaza.

Depite Mazimpaka Jean Claude yagaragaje ko Leta ihomba akayabo bigizwemo uruhare n’abatajya gukora ibizamini kandi byatanzweho menshi.

Ati “Mu gutegurira ibizamini abo bose, hashyizwemo amafaranga menshi kuko amafaranga ateganywa hashingiye ku mubare w’abemerewe cyangwa se abiyandikishije. Nabonye ari za miliyari myinshi.”

Ati “Kubera ukuntu biteye, usanga yiyandikisha ku myanya myinshi. Akiyandikisha aha, na hariya akiyandikisha, hanyuma mu igenamigambi hagategurwa intebe, za mudasobwa, bakazakodeshwa ibyumba byo gukoreramo bashingiye ku mubare w’abasabye. Ugasanga nyuma abantu ntibaje gukora izaminini, Leta igatanga amafaranga ku bintu bitari ngombwa.”

Depite Mazimpaka yavuze ko nk’uko abajya gukora ibizamini by’imodoka hari amafaranga batanga, n’abajya gukora iby’akazi byakagenze gutyo. “Wenda kuko abantu ari abashomeri tukongeraho ngo uzaza azayasubizwa ariko utazaza azahomba.”

Mu bitekerezo byatanzwe n’abasamiye hejuru iyi nkuru, abenshi bamunenze ndetse basaba ko yasezererwa kuko adakwiye kwirengagiza uko ubushomeri buryana ngo abavugireho gutyo.

Umwe yagize ati “Ibi nibyo wumva ngwabantu biyahuye mumihanda cg ntibishimiye imiyoborerwe ni nkaba babitera uzi umuyobozi nkuyu wo kurwego rwo hejuru akavuga ayamagambo mugihe degree zacu zafuritse abana bacu batari kwiga neza, yemwe nibyokubatunga bigorana kandi ngo twarize ra, agahangara akadukina kumubyimba, ibibintu ntibikwiriye kurangirirahano pe.”

Undi ati “Uyu mudepite Mazimpaka Jean Claude ntekerezako ko amaze guhaga Aya Leta niyompamvu ajyaho akidunda uko ashaka uwamushyira aho turi yakwambura abantu. Akwiye gutekereza nk’umuntu ufite imyaka dutekereze kurusha uko twamureba mu mutwe. Ntabwo u Rwanda rukennye kuburyo bwabura amafaranga yo gutegira ikizamini naho bizakorerwa cyane ko ibigo dukoreramo ari ibya Leta.”

“Hashyirweho Hashtag yo kweguza iyi ngwizamurongo y’umudepite ngo ni Mazimpaka Jean Claude. Nta soni afite ngo n’abafite duke batwamburwe? Uyu si umurengwe ni uwa wawundi uhaga agakandagira mu mbehe!”

Perezida w’agateganyo w’inama y’abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta, Sebagabo Muhire Barnabé, yavuze ko mu bijyanye no gushaka abakozi, kuba Leta yatanga amafaranga menshi ariko igihugu kikabona abakandida beza ntacyo bitwaye.

Ati “Ariko mu biganiro twakorana na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo n’iki gitekerezo twagishyiramo [tukareba] niba bishoboka ko hazamo gutanga amafaranga abantu bapiganwa batangwa, baza tukayabasubiza, mu gihe bataje ntituyabasubize.”

Yashimangiye ko icyiza ari ugutanga amahirwe ku bantu benshi bakabona uko bakora ibizamini kuko icyo giciro gishobora kubabuza kugera ku mukozi mwiza udafite ubushobozi bwo kwishyura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *