Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2025 yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Guinée-Conakry biteganyijwe ko azitabira Inama ya TransformAfricaSummit no gufungura ikirombe cya Simandou Iron Ore Project.
Umushinga wa wa Simandou Iron Ore Project, ufatwa nk’inkingi ya mwamba kuko ibirombe bya Simandou ari byo bifite amabuye y’agaciro ya ‘Fer’ menshi ku Isi kuko abahanga bagaragaza ko harimo apimye toni ziri hagati ya miliyari eshatu n’enye.
Biteganyijwe ko ubwo umushinga wo gucukura aya mabuye y’agaciro ufungurwa na Perezida Kagame na Mugenzi we Mamadi Doumbouya wa Guinée, uzaba wuzuye mu 2030, ku buryo mu misozi ya Simandou hazajya hacukurwa toni zigera kuri miliyoni 120 za ‘Fer’ ku mwaka.
Kuri uyu wa 12 Ugushyingo kandi, Perezida Kagame na Doumbouya baratangiza ku mugaragaro inama nyafurika ya TAS (Transform Africa Summit) iganirirwamo uko iterambere rya Afurika ryakwihutishwa.


