U Rwanda rwakiriye abantu barindwi bahoze mu Mutwe w’Iterabwoba wa FDLR harimo n’abo mu miryango yabo bari baragizwe ingrate n’uwo mutwe.
Muri rusange abatahutse ni 49, bacyuwe n’abakozi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bari baturutse mu Kigo cy’Agateganyo cyakira abarambitse intwaro bashaka gusubira mu buzima busanzwe, giherereye mu mujyi wa Goma.
MONUSCO yatangaje ko muri rusange yacyuye Abanyarwanda 49 kandi ko bishimiye gutaha mu Rwanda, basaba bagenzi babo bakiri mu mashyamba kurambika intwaro kugira ngo babane mu mahoro n’abandi.
Mu mezi icumi ashize ya 2025, MONUSCO yacyuye abarwanyi 54 b’Abanyarwanda babaga muri RDC, biganjemo aba FDLR. Batahanye n’abo mu miryango yabo 44.
Abatahuka, bahuriza ku kuba “Ubuzima bwo mu mashyamba ari bubi bagasaba bagenzi babe bakutarimo gutaha mu rwababyaye bagafatanya n’abandi mu iteeambere.
Abarwanyi bakiriwe bajyanwa mu kigo cya Komisiyo y’Igihugu yo Gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) i Mutobo bagahabwa amahugurwa abafasha n’inyigisho z’uburere mbonesagihugu mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Kuva mu 2001, Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, imaze gusubiza mu buzima busanzwe abarenga 12,600.

