Amakuru Mu mahanga

Uganda: Abayoboke ba Bobi Wine barenga 100 barafunzwe

Umuhanzi akaba n’Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine wiyamamariza kuyobora Uganda yatangaje ko abayoboke be barenga 100 batawe muri yombi kandi bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bobi Wine yavuze ko mu batawe muri yombi harimo n’abakandida ku mwanya w’Abadepite bahagarariye ishyaka rye National Unity Platform bafatiwe mu bikorwa byo kwiyamamaza byabereye i Mbarara ku wa 7 Ugushyingo 2025.

Mu butumwa yanyujije kuri rukuta rwe rwa X, byagiraga buti “Ibyo bari kunyuramo birakomeye kuko bamwe bazahajwe n’uburibwe bukomoka ku bikomere batewe no gukubitwa bikomeye. Ikibabaje ni uko bambitswe amapingu nubwo bari no muri kasho za polisi.”

Yakomeje agira ati “Turasaba ubutegetsi gufungura abavandimwe bacu bose kuko ari abere.”

Kyagulanyi yavuze ko batazacibwa intege n’ibikorwa by’urucantege bashyirwaho ndetse banakomeza ibikorwa byo kwiyamamaza mu duce twa Rwampara na Ntungamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *