Imiryango 10 yo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nyange yari itishoboye yagabiwe inka na Transformational Ministries Rwanda, abagabiwe basabwa kuzifata neza zikabateza imbere kandi bakazirikana no kuzitura indi miryango nayo igatera imbere.

Iyi miryango yagabiwe kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2025, yahuraga n’imbogamizi zo kugura inka kuko zihenze, ariko igaragaza ubushake n’ubushobozi bwo kuba yashobora kuzorora ariho bahereye bahabwa ubumenyi buzabafasha kuzorora neza bakanazihabwa..
Bamwe mu bagabiwe inka, bavuga ko bafite intego yo kuzorora neza zikabateza imbere kandi ko batazazikubira bonyine ahubwo bazagerageza no koroza abaturanyi babo ndetse bagasangira n’umusaruro w’amata n’ifumbire.
Mbahayimana Faustin, ni umwe muri bo, yagize ati “Ndi umuntu washatse korora ariko amikoro make ambera imbogamizi, ubu kuba mbonye inka nziza kandi nari nshaka, ngiye kuyorora kinyamwuga kugira ngo inteze imbere. Nsanzwe ndi umuhinzi igiye kumpa ifumbire, abana banjye banywe amata nanjye noroze abandi.”
Nikuze Ndereremungu Emertha nawe yagize ati “Iyi nka bampaye iranshimishije cyane kuko nta bushobozi nari mfite bwo kuyigurira kandi nyishaka, mbonye intangiriro y’ubuzima kuko mu byifuzo byanjye numva nshaka igikuyu. Abaturanyi banjye nabo nzabaha amata kuko inka ni ikimenyetso cy’urukundo.”
Umukozi w’Umurenge wa Nyange ushinzwe ubworozi, Ntirenganya Martin, avuga ko aborojwe kuri iyi nshuro bahawe ubumenyi mu korora, akabasaba kutabunza inka bahawe ku gasozi, kuzifatira ubwishingizi no guhora baharanira gushaka icyororo kigezweho.
Yagize ati “Bano borojwe twarabahuguye kandi tuzakomeza kubongerera ubumenyi. Turabaha imbuto y’ubwatsi kandi n’intanga nziza z’inka zirahari, icyo tubasaba ni ukuzishakira ubwishingizi kugira ngo mu bihe habaye ikibazo bagobokwe kandi banavugurure ubworozi bwabo bakoresha icyororo kiza kugira ngo babone umusaruro ukenewe ndetse birinde kororera ku gasozi bororere mu biraro.”
Umuyobozi wa Transformational Ministries Rwanda, Bishop John Rucyahana, avuga ko ibikorwa nk’ibi babikora kubera urukundo agasaba ababa bafashijwe guhindura imibereho n’ubuzima bagatera imbere.
Ati “Nta shyano ribaho nko kurwaza bwaki uri umugabo, ibi turabikorera urukundo tubafitiye tuzanezerwa nituboba munezerewe mubayeho neza. Ntabwo u Rwanda tuzagira abo turusiganya kugira ngo rube rwiza kandi tugomba kuzarusiga ari rwiza kurusha uko twarusanze.”
Yakomeje ati “Ibi bituruka ku mutima w’urukundo wo gushaka gusangira na bagenzi bacu kandi ugendeye no kuri politiki y’Igihugu cyacu buri munyarwanda wese aba akwiye kugira amahirwe angana n’aya mugenzi we.”
“Aba rero duhaye inka turabasaba kuva aho bari bari bagatera imbere nabo bagire icyo bagaba bahereye kuri aya mahirwe. Ntibazongere gusubira inyuma mu bukungu n’iterambere.”
Transformational Ministries Rwanda, isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura imibereho y’abaturage bari mu bukene no kubateza imbere birimo kububakira amacumbi, gufasha abana mu myigire, gutanga inka n’amatungo magufi, kwigisha abaturage kongera umusaruro no kwizigamira n’ibindi.
Kuri ubu Transformational Ministries Rwanda ifite abanyeshuri barenga 200 yishyurira amafaranga y’ishuri, ibikoresho n’ibindi bakenera, imiryango 48 yahawe inka, yatanze kandi intama 119, yubakira ubwiherero 36 imiryango itishoboye indi 13 yubakirwa aho kuba ndetse n’abanyamuryango 60 b’amakoperative y’ubuhinzi baguriwe imirima bahabwa imbuto n’ifumbire.



