Amakuru Mu mahanga

Tanzania: Indorerezi za AU, zanenze uko amatora yagenze

Indorerezi z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, zanenze uko amatora aheruka kuba muri Tanzania yagenze zemeza ko atakurikije amahame ya demokarasi ajyanye n’ubwisanzure mu matora.

Raporo yashyizwe ahagaragara n’Itsinda ry’izo ndorerezi ku wa 5 Ugushyingo 2025, yagaragaje ko muri ayo matora harimo uburiganya, guhagarika internet, gukoresha ingufu nyinshi za gisirikare no gushimuta abantu mu nyungu za politiki.

Muri iyo raporo bagize bati “Mu igenzura ryakozwe, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe usanga amatora yo mu 2025, muri Tanzania atarubahirije amahame ya AU, n’amategeko mpuzamahanga agenga amatora ya demokarasi.”

Zemeje kandi ko zabonye hari abakoraga uburiganya mu byumba bw’itora, aho abaturage bahabwaga amakarita menshi yo gutora, bimwe mu byumba by’amatora hagaragaye kubura kw’abakozi bahagarariye amashyaka amwe, no mu gihe cy’ibarura, bamwe mu bagenzuzi basabwe kuva mu biro by’amatora.

Ku wa 3 Ugushyingo 2025, Perezida Samia Suluhu yarahiriye kuyobora Tanzania nyuma yo gutsinda amatora n’amajwi 97,66%, yemera ko hari abantu bapfuye, ariko avuga ko imibare yatanzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ihabanye n’ukuri.

Basabye Tanzania gushyira imbere impinduka mu matora n’imiyoborere kugira ngo ikemure ibibazo bya demokarasi, ndetse n’ibindi byagaragaye mbere y’amatora, mu gihe cyayo, ndetse na nyuma yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *