Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera, yafashe umugabo winjizaga mu Gihugu ikiyobyabwenge cy’urumogi agikuye muri Uganda.
Uyu mugabo yafashwe mu rukerere rwo kuri uyu wa kabiri tariki 04 Ukwakira 2025, ahagana saa cyenda, afatirwa mu Mudugudu wa Vumage, Akagari ka Murwa, aho yari amaze kurwambutsa agiye mu bikorwa byo kurukwirakwiza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yemeje aya makuru, avuga ko Polisi yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ibiyobyabwenge ashimira abaturage n’izego zindi bafatanya muri uru rugamba.
Yagize ati “Polisi ikoresha imbaraga nyinshi mu kurwanya ibiyobyabwenge byaba ibituruka hanze y’Igihugu ndetse n’imbere niyo mpamvu tugira inama ababyishoramo kubireka kuko nibatabireka bazabizira”.
Akomeza agira ati “Bitewe n’ingaruka tubona z’ibiyobyabwenge, buri wese akwiye kubyirinda no kubirwanya. Ntidukwiye kubona umuntu ukoresha ibiyobyabwenge kandi biyobya ubwenge bw’uwabikoresheje.”
Yasabye kandi ubufatanye n’izindi nzego n’abaturage kugira ngo ibiyobyabwenge bihashye mu Gihugu kjko byangiza urubyiruko ndetse n’ababikoresha bibashora mu bindi byaha by’urugomo n’ibindi.
Uwafashwe, afungiye kuri station ya Polisi ya Butaro mu gihe dosiye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe inzego z’ubutabera.
Mu Nkiko, abantu bakurikuranyweho ibi byaha bahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
