Amakuru Iyobokamana

Vatican: Papa Leo XIV yakiriye Perezida Nguema wa Gabon

Nyirubutungane Papa Leo XIV yakiriye Perezida wa Repubulika ya Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, baganira ku mubano wa Kiliziya n’Igihugu cya Gabon nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Vatican.

Vaticannews dukesha iyi nkuru, ivuga ko Perezida Nguema kandi yanahuye n’Umunyamabanga wa Leta, Cardinal Pietro Parolin, wari kumwe na Musenyeri Daniel Pacho, ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga.

Itangazo ryasohowe na Vatican rigira riti “Twaganiriye ku ngingo za politiki y’igihugu n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, by’umwiharihariko imikoranire y’amadini y’imbere mu gihugu mu kwita ku buvuzi, uburezi no guteza imbere imyiga mu rubyiruko.”

“Muri ibyo biganiro, habayeho kandi guhana ibitekerezo ku ngingo zo mu karere no guteza imbere jnzira y’ibiganiro n’ubwiyunge mu baturage.

Brice Clotaire Oligui Nguema ni Perezida wa Gabon akaba n’ingabo ndetse n’umuntu wo mu buyobozi bwa Gabon. Yafashe ubutegetsi nyuma yo kubufata ku wa 30 Kanama 2023 akuyeho Ali Bongo aza no gutorwa mu 2025.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *