Karamaga Thadée ni umugabo w’imyaka 70 y’amavuko wakoze amateka atarakorwa na benshi yo kugira umutima ukomeye agahisha umurambo w’Uwari Minisitiri w’Intebe Agatha Uwiringiyimana wari umaze kwicwa by’agashinyaguro.
Uyu musaza, atuye mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kinoni, Akagali ka Nkumba, mu Mudugudu wa Kabaguma, ari naho yakuriye mbere yo kujya mu gisirikare mu 1974, yakoze kugeza urugamba rwo kubohora Igihugu rurangiye hagahagarikwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Taliki 8 Mata 1994, nibwo Karamaga wari Umusirikare ufite ipeti rya Caporal yashyikirijwe Umurambo wa Agatha Uwiringiyima ndetse ahabwa n’itegeko n’abari bamukuriye ryo guhita amushyingura.
Muri icyo gihe, Karamaga yari akuriye ibikorwa by’ububaji mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe akabihuza n’imirimo yo gushyinguza abasirikare babaga bapfuye. Yasabwe guhita ashyingura Minisitiri Agatha n’umugabo we bari bicanwe.
Yakira iyi mirambo yari yishwe ku wa 7 Mata 1994, yari izanywe na ambulance ariko uwa Minisitiri Agatha washinyaguriwe cyane.
Yagize ati “Nari ndi mu kazi bisanzwe mpamagarwa na Komanda wanjye ,Major Eng. Ntiruhora Augustin wari kumwe na Captain Sebashyitsi ndetse na komanda w’abarindaga Umukuru w’Igihugu barambwira ngo hano harimo umurambo wa Agatha, vuba vuba hita ujya kubahamba.”
Akomeza agira ati “Nazanye amasanduku abiri mbashyiramo, Agatha yari yashinyaguriwe kuko yari yambaye agapira hejuru ahandi hose ntacyo yambaye, narabajyanye nandika ku isanduku ya Agatha ngo Minisitiri Agatha Uwiringiyimana nyicengeza inyuma y’indi mirambo.”
Karamaga agaruka ku mateka y’ibyo bihe, avuga ko yahise afata umurambo w’umugabo wa Agatha akawuhuza n’iy’abandi basirikare bari baguye ku rugamba agahita ajya kuyishyinguza ariko nyuma umuyobozi we amubaza niba yayishyinguye arabimwemerera n’ubwo yari azi ko bimenyekanye byamuviramo kwicwa.
Ati “Njye nabitewe n’ubumuntu, kuko yari umuntu ukomeye mu Gihugu, numvaga atagomba gushyingurwa nk’imbwa nubwo bari bamuzanye yambaye uko yavutse…ikindi natinye FPR yatwotsaga igitutu, byanze bikunze byagaragaraga ko tugiye gutsindwa.”
Karamaga yabitse umurambo wa Uwiringiyimana iminsi ine, kugeza ubwo ingabo za FPR zageraga hafi y’ikigo cya gisirikare i Kanombe zirasana n’ingabo za Leta, mu guhunga asiga yanditse ku isanduku ya Uwiringiyimana ngo “Premiere Ministre Uwiringiyimana Agathe” asiga afunze uburuhukiro bw’ibitaro (Morgue).
Karamaga avuga ko n’ubwo abasirikare bari bakomeye ku ngoma ya Habyarimana bari bafite ubugome ndengakamere, Perezida Habyarimana yagombaga kubihagarika iyo agira ubushake kuko byose byerekanaga ko Igihugu kigiye korama.
Uyu musaza utakekera imyaka 70 afite, avuga ko nyuma yo kugarizwa n’ubwinshi bw’amasasu babarasaga hejuru Inkotanyi zishaka kubohoza i Kanombe, bahise barorongotana bagahungira muri Zaire kugeza ubwo batahukaga mu 1996 bakagaruka mu Rwanda.
Kugira ngo bimenyekane ko ari njye wabitse umurambo wa Uwiringiyimana, “Nagiye i Kanombe gutanga ubuhamya muri Gacaca, ndetse no kwerekana aho Abatutsi bari bakikije urugo rwa Habyarimana bashyirwaga bamaze kwicwa…aho niho navuze neza uburyo nabitse uwo murambo.”
Karamaga ubu uri mu barinzi b’igihango ku rwego rw’Igihugu, avuga ko imiyoborere ya Perezida Paul Kagame, ari ntagererenywa kuko ingoma zose azi n’izo yakoreye bimakazaga amacakubiri ariko ubu Igihugu ari kimwe ndetse kirangajwe n’iterambere ariho, ahera afata Perezida Paul Kagame nk’icyotegererezo kuri we.
Ati “Ubu dufite leta ikunda abaturage bitigeze bibaho mu buzima bwanjye, abantu bose cyane abakiri bato bagomba kugira umutima wa kimuntu bakimakaza urukundo kandi bagakunda igihugu.”
Minisitiri w’Intebe Agatha Uwiringiyima, utararyaga iminwa imbere y’ivangura ryarangaga iyo leta n’umugabo we Ignace Barahira, yafatwaga nk’uyirwanya, mu gitondo cyo kuwa 7 Mata baramwivuganye, ndetse bamwica urw’agashinyaguro.
Uretse guhisha umurambo wa Agathe Uwiringiyimana, Karamaga yanahishe abana 15 bahigwaga, abahungana muri Congo aranabagarura ubu bariho kandi baritunze.
Kuri ubu Uwiringiyimana Agathe ari mu ntwari zo mu rwego rwa kabiri zitwa Imena, aho iperereza ryakozwe n’Urukiko rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzania, rwahishuye ko Uwiringiyimana Agathe yishwe n’abasirikare barindaga umukuru w’igihugu nyuma yo kumufata ku ngufu, bari bayobowe na Majoro Protais Mpiranya.
