Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bufatanyije na Hope and Homes for Children, bafunguye ku mugaragaro Ikigo Ubumwe Community Center cyatwaye arenga miliyoni 190 z’amafaranga y’u Rwanda kigamije guteza imbere uburezi budaheza.

Iki kigo cyubatswe mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, cyatangiranye abana 80 barimo abafite ubumuga bafashwa mu burezi bwihariye ndetse bagahabwa na serivisi zo kugorora ingingo ndetse n’abandi bana badafite ubumuga kuko gishobora kwakira abagera ku 150.
Bamwe mu baturage begerejwe iki kigo harimo n’abafite abana bafite ubumuga, bahamya ko cyari gikenewe cyane kuko cyafashije abana babo wasangaga mbere bibagora kubitaho.
Mukashema Odille wo mu Murenge wa Gacaca ufite umwana ufite ubumuga, yagize ati “Abana bari baraheze mu nzu, uwanjye afite ubumuga bwo kutagenda no kutavuga, ariko aho agereye aha hari impinduka yatweretse kuko mu kwezi amaze ubu amaze gutinyuka kuko mbere yagiraga ubwoba bwo guhura n’abantu. Ubu ari gutangira kuvuga gake ku buryo mu mwaka azaba ageze kuri byinshi.”
Umuyobozi w’Ubumwe Community Center, Dusingizimana Zacharie, we yasabye ubufatanye bwa buri wese kugira ngo abana bitabweho by’umwihariko abafite ubumuga kuko usanga hari aho bagihezwa bafatwa nk’abadashoboye kandi baba bifite ubuhanga bwihariye.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Thèobald, yashimye abafatanyabikorwa babo barimo Ubumwe Community Center yubatse iki kigo na Hope and Homes for Children yabateye inkunga, abizeza ko bazakomeza gufatanya bagamije guteza imbere uburezi budaheza.
Yagize ati “Dukorwa ku mutima n’ibikorwa badufashamo. Iki Kigo kiziye igihe kandi kije gufasha abaturage bacu, tuzakomeza gufatanya kugira ngo gikomeze gutera imbere ndetse tuzakomeza guharanira uburezi budaheza tugamije guteza imbere imibereho myiza y’aba bana no gukomeza kukimenyekanisha kugira ngo n’undi waba afite umwana nk’aba yakigana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga, (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, yashimiye abakomeje gukura mu bwigunge abana bafite ubumuga, agasaba ko ibigo bigezweho nk’ibi byakwirakwiza mu ntara zose.
Yagize ati “Iki ni igikorwa twakirana yombi kuko kidufasha gukura abana mu bwigunge bakabona uburezi kandi bahabona na serivisi z’ubuzima kuko byose kuri aba bana birajyana. Turifuza ko byibura ibigo nk’ibi byagera muri buri ntara ndetse n’uturere tukagira ahantu ho kwita kuri aba bana kuko aho byageze hari umusaruro ufatika byatanze.”
Umuyobozi Mukuru wa Hope and Homes for Children, Mark Waddington, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gufasha abafite ubumuga kuko usanga hari ibihugu byinshi ku Isi bikwiye kurwigiraho.
Yagize ati “U Rwanda ubona ko rumaze gutera imbere muri gahunda yo kwita ku bantu bafite ubumuga kuko hari ibihugu byinshi birimo Ubuhinde na Afurika y’Epfo twohereza kwigira ku Rwanda, haracyari abana barenga miliyoni eshanu ku Isi hose bakibarizwa mu bigo kandi abenshi muri bo bafite ubumuga. Ibiri gukorwa mu Rwanda birerekana ko kubakura mu bigo bakajya mu miryango bishoboka kandi ni ibyo gushimirwa.”
Mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga barenga ibihumbi 562 muri bo, ibihumbi 250 bangana na 44,5% ni ab’igitsina gabo, ab’igitsina gore ni 310 bangana na 55,2%.
Muri abo bose, abagera ku 145 362 bangana na 25,8% bafite akazi, naho 317.360 bangana na 56,4% nta kazi bafite. Ni mu gihe 99.462 bangana na 17,7% nta makuru yabo ahagije yamenyekanye.




