Amakuru Mu mahanga

DRC: Ibintu bikomeje kudogera nyuma yo guhagarika amashyaka 12 atavuga rumve n’ubutegetsi

Ibintu bikomeje kuba bibi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’icyemezo cya Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu cyo guhagarika amashyaka 12 atavuga rumwe n’ubutegetsi hari n’ayabahoze mu buyobozi bukuru bw’igihugu.

Icyemezo cyo guhagarika ayo mashyaka cyatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Jacquemain Shabani Lukoo, ku wa 31 Ukwakira 2025, aho mu mashyaka yahagaritswe harimo PPRD ryashinzwe na Joseph Kabila wayoboye RDC, LGD rya Augustin Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe, UDA rya Claudel Lubaya wabaye umudepite na PISTE rya Seth Kikuni.

Andi yahagaritswe arimo AAP rya Théophile Mbemba wabaye Minisitiri w’Umutekano w’imbere, MCPR ya Jean Claude Vuemba wabaye umudepite, ATD rya Joseph Makila wabaye Guverineri w’intara ya Equateur, MLP rya Franck Diongo, UPC, COFEDEC, ADCP na PNEC.

Minisitiri Shabani yavuze ko ayo mashyaka yarenze ku mahame menshi agenga amashyaka arimo gusigasira ubumwe bw’abenegihugu, kubungabunga ubwigenge bw’igihugu, ubusugire n’umutekano wacyo.

Yasabye urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rya RDC gusenya aya mashyaka, hashingiwe ku ngingo y’itegeko rigenga amashyaka, cyane cyane ku bika biteganya ibihano afatirwa iyo yarenze ku mahame ayagenga.

Amashyaka yasabiwe gusenywa ni ayo mu ihuriro ‘Sauvons la RDC’ rya Joseph Kabila n’abamushyigikiye baherutse gushinga, Leta ya RDC igaragaza ko ‘Sauvons la RDC’ ishyigikiye ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Amashyaka yasabiwe gusenywa ni ayo mu ihuriro ‘Sauvons la RDC’ rya Joseph Kabila n’abamushyigikiye baherutse gushinga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *