Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yibukije abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka bo muri Afurika ko uyu mugabane ufite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo by’umutekano.
Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025, ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanga y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka iterative i Kigali.
Perezida Kagame yashimye abitabiriye iyi nama baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika n’ahandi hanyuranye, yemeza ko muri iki gihe ibibazo by’amakimbirane bikomeje kwiyongera ariko ko ingabo zikwiye gufata iya mbere mu gushaka ibisubizo.
Yashimangiye ko Afurika idakwiye gutegereza ko hari uwo yaharira inshingano zo gukemura ibibazo by’umutekano wayo kandi ifite ubushobozi bwo kubikemura.
Yagize ati “Ntabwo twakwitega ko abandi bazafata inshingano z’umutekano wa Afurika. Nta mbogamizi n’imwe duhura nayo tudafitiye ubushobozi bwo gukemura. Tuzareba ibishoboka. Ingabo zacu ziteguye gukorana binyuze mu miryango y’uturere n’Umugabane muri rusange.”
Yakomeje agira ati “Afurika iracyagaragaramo intambara nyinshi kurusha ahandi hose ku Isi. Kugira ngo ibi bikemuke bisaba ubufatanye bukomeye ku mugabane ndetse n’imikorere ihuriweho. Muri ibi bihe bikomeye, ingabo zirwanira ku butaka ni ingenzi cyane. Ni zo za mbere zoherezwa ku rugamba, kandi ni zo za nyuma ziruvaho. Ubwitonzi n’ubuhanga byanyu ni byo bitandukanya intsinzi n’intsindwa.”
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka mu Ngabo z’u Rwanda, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yashimiye ibihugu byitabiriye iyi nama, ashimangira ko kuba yabereye mu Rwanda bishimangira umuhate w’u Rwanda mu guharanira imikoranire n’ubufatanye mu bya gisirikare.
Iyi nama izarangira ku wa 22 Ukwakira 2025, biteganyijwe ko abayitabiriye bazasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bagasobanurirwa amateka y’u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko yahagaritswe.
