Amakuru Mu mahanga

Nicolas Sarkozy wayoboye yageze kuri gereza agiye gufungirwamo mu muhezo

Nicolas Sarkozy, wahoze ayobora u Bufaransa wahamijwe icyaha cyo gukoresha amafaranga atemewe mu bikorwa byo kwiyamamaza mu 2007, yageze kuri Gereza ya Prison Santé aho agiye gufungirwa mu cyumba cya wenyine.

 

Uyu mugabo wahamijwe icyaha ku wa 25 Nzeri n’Urukiko rwa Paris rukamukatira igifungo cy’imyaka itanu rumuhamije ko yakiriye inkunga y’amafaranga yahawe na Muammar Gaddafi, wahoze ayobora Libya, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa.

 

CNN dukesha iyi nkuru, yavuze ko uyu mugabo yageze kuri gereza ya La Santé Prison aho agiye gufungirwa aherekejwe n’imodoka nyinshi z’abapolisi ndetse n’umufasha we yari amuherekeje.

 

Kugeza ubu, Sarkozy yamaganye icyemezo cy’urukiko, avuga ko ari akarengane, ahamya ko ari umwere ndetse n’abamwunganira bamaze gutanga ubujurire basaba ko igihano cy’igifungo cyahindurwa icyo gufungirwa iwe aho kumushyira muri gereza.

 

Sarkozy, yayoboye u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012, yabaye Perezida wa mbere wo mu gihugu cyo mu Burayi afunzwe nyuma y’uko asoje manda ye. Biteganyijwe ko azatangira igifungo cye tariki 21 Ukwakira 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *