Amakuru Udushya

Tuganire na Hakizimana wakubise urushyi Minisitiri wise Abanyaruhengeri IBICURAMA, akanashinjwa guhirika Perezida Kayibanda

Si kenshi mu mateka y’u Rwanda wakumva ubushyamirane bwa Minisitiri n’undi muntu bikagera aho Minisitiri yakubitwa urushyi mu ruhame, ariko muri iyi nkuru tugiye kugaruka aho byabaye kuri Minisitiri Minani Frodouard mu 1973 ku ngoma ya Gregoire Kayibanda wari Perezida.

 

Iyi nkuru, itangirira ku mwuka mubi w’amateka y’amacakubiri n’irondakarere Igihugu cyanyuzemo mu bihe bya mbere y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bamwe mu babaga bari ku butegetsi batotezaga rubanda bibanda gushyira imbere ababaga bavuka mu gace abayobozi bakuru baturukagamo.

 

Mu kumenya byinshi kuri iyi nkuru, twasuye Umusaza Hakizimana Alphonse w’imyaka 78 wakoze imirimo itandukanye irimo, iperereza, kuyobora ibiro by’abinjira n’abasohoka ku Kibuga cy’indege cya Kanombe, uburezi n’ibindi.

Hakizimana Alphonse yarwanyije irondakarere yenda kubizira

Hakizimana Alphonse, niwe wakubise urushyi Minisitiri Minani Frodouard wari Minisitiri w’itangazamakuru n’ubukerarugendo, biturutse ku kuba Minisitiri Minani waturukaga mu gice cy’abiyitaga Abanyagitarama na Perezida Kayibanda yaturukaga yise Abanyaruhengeri “IBICURAMA”

 

Ibi byabereye muri Hotel le Pichet yari mu zikomeye kandi zikunzwe muri Kigali, ubwo Hakizimana yari yasohokeyeyo ari kwiyakira ariko Minisitiri Minani akaza kumusangayo nawe akahanywera, bikarangira batumvikanye kugeza ubwo yakubitaga urushyi Minisitiri.

 

Muzehe Hakizimana yagize ati “Minisitiri niwe wahansanze, yicara ku ntebe ndende hafi yanjye. Nanywaga Primus Minisitiri we anywa Wisky avangamo fanta. Ntitwasangiraga usibye ko twari twegeranye, ariko akihagera njye naramusuhuje nti “Muraho neza bwana Minisitiri?”

 

“Hashize umwanya yaje kumbaza ngo, harya sha uvuka he? Nanjye nti ndi uwo mu Ruhengeri. Ati muri bya Bicurama sha! Nti Bwana Minisitiri ubu turi ibicurama koko? N’abantu bose bahavuka hari n’abize ay’ikirenga, Dogitora, wowe ufite Licence, turi ibicurama?”

 

Byarakomeje kugeza ubwo Minisitiri akubiswe urushyi ahita ahamagara uwari ukuriye Polisi mu Mujyi wa Kigali ngo ajye gufunga Hakizimana.

 

Hakizimana ati “Minisitiri yahise ahamagara Komiseri wa polisi muri Kigali witwaga, Bangamwabo ahageze aramubwira ngo ajye kumfunga, twaragiye tugeze mu nzira arandekura arambwira ngo ntiyongere kumbona ahagaragara ndataha nigira mu rugo mu Biryogo i Nyamirambo.”

 

Ibyo byose byabaye ku mugoroba wo ku wa 30 Kamena 1973, buracya tariki ya 1 Nyakanga u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 11 Umunsi Mukuru w’Ubwigenge.

 

Hakizimana akomeza agira ati “Bwarakeye turambara turagenda no kuri Stade Nyamirambo tujya mu birori. Muri bya birori Perezida yari Kayibanda Grégoire. Afashe ijambo nka Perezida, ibyuma birapfa, za microphones ntizavuga zirapfa. Kayibanda ati ‘ari umuzungu, ari umunyarwanda munyitabe muze kunsobanurira ukuntu ibyuma bipfuye.”

 

“Naragiye, mva aho nari nicaye muri tribune. Kuko abantu benshi bari bazi ko Immigration n’iperereza bakorana, baravuga bati ko na we ashinzwe umutekano se, mu kugeza igihe ngeze imbere ya Kayibanda, nti ‘Nyakubahwa Perezida’, mu gihe nta kindi ndavuga bahita bamfata.

 

Hakizimana avuga ko nubwo haburaga igihe gito ngo ubutegetsi bwa Kayibanda burangire, Kayibanda ubwe atari azi neza ikiri gutegurwa kuko inzego yakoreshaga zitashoboraga guperereza neza ngo zimenye ibyo abasirikare bakuru bari gukora.

 

Ati “Igihe nari mfunzwe Kayibanda yabwiye Sebatware André wari Minisitiri w’Umutekano, ngo niyiyamamaze neza yere kuzana bene wabo bo kumwica. Undi ati ‘Ese yashakaga kukwica wabonye hari imbunda cyangwa se icyuma wamusanganye? Yari kukwicisha iki?”

 

Agaruka ku buzima bwo muri Gereza ya Kigali yagiye gufungirwamo, Hakizimana ati “Bampaye icyumba cyanjye njyenyine, ubwo Umuyobozi wa gereza na we bakaba bamubwiye bati attention! Uriya muntu. N’abarinzi ba gereza hari harimo ab’iwacu. Ntabwo byatinze kuko le 5 nanjye nabonye abo ba Minisitiri b’i Gitarama baje, ngira ngo baje kureba uko banyonga naho nabo baje bafashwe.”

 

Nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Kayibanda, Hakizimana yarafunguwe asubira mu mirimo yari asanzwe akora ariko nyuma y’amavugurura yagiye aba yagiye ahindurirwa imirimo kugeza ubwo abaye umurezi yavuyemo ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

 

Hakizimana Alphonse usigaye atuye mu Karere ka Musanze, agira inama abakiri bato kureba amahirwe leta ibaha bakiga neza babikesha umutekano ndetse bagaharanira guteza imbere igihugu kuko cyanyuze mu bihe bibi by’amacakubiri yagize ingaruka mbi ku banyarwana n’iterambere ryabo.

Hakizimana Alphonse yarwanyije irondakarere yenda kubizira

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *