Amakuru Politiki

U Rwanda na Sénégal byongereye amasezerano aganisha ku iterambere ry’Ibihugu byombi

U Rwanda na Sénégal byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n’ubworozi, iterambere n’ubuzima yiyongera kuyo bari basanganywe arimo ayo koroshya ingendo zo mu kirere n’ay’ubufatanye mu itangazamakuru n’ibindi.

Aya masezerano yahagarariwe n’Abakuru b’Ibihugu byombi

Aya masezerano yasinyiwe i Kigali ku wa 18 Ukwakira 2025, mu ruzinduko Perezida Diomaye Faye ari kugirira mu Rwanda yakurikiwe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Mugenzi we wa Sénégal, Diomaye Faye, ari nabo bayoboye uwo muhango.

Amasezerano yasinywe, ibihugu byombi bizafatanya mu by’ubuhinzi n’ubworozi, gukuriranaho viza hagati, ubuzima, urwego rushinzwe igorora n’iterambere ry’icyerekezo 2050 ibihugu byombi byihaye nk’intego.

Mu ruzinduko Perezida wa Sénégal, Diomaye Faye, Perezida Kagame yashimye wamushimiye kuba yarasuye u Rwanda, ashimangira ko Ibihugu byombi bisangiye indangagaciro zo gushyira umuturage ku isonga.

Ati “U Rwanda na Sénégal bisangiye indangagaciro imwe yo gushyira abaturage imbere, gutanga ibisubizo no kugendera ku cyerekezo gihamye cy’iterambere. Ibiganiro byacu uyu munsi bishimangira umuhate wo gushyira mu bikorwa aya masezerano.”

Yakomeje ati “Tunasangiye intego yo kwigira k’umugabane, biyobowe n’ubuyobozi bubazwa inshingano n’iterambere ridaheza.”

Perezida Kagame kandi yashimangiye ko iterambere rishoboka iyo hariho ubufatanye.

Ati “Mu Rwanda twize ko iterambere rishoboka binyuze mu bumwe, ibigo bikomeye no kubakira ubushobozi abaturage bwo kubigiramo uruhare. Ariko kandi bisaba kugira intego ifatika n’uburyo bwo gushyira mu bikorwa. Aya masomo yahinduye uburyo tugera ku iterambere mu gihugu.”

Perezida wa Sénégal, Diomaye Faye, yashimiye Perezida w’u Rwanda yemeza ko uru ruzinduko rwari rugamije kunoza no kuvugurura imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Yashimangiye ko iterambere ry’u Rwanda nyuma ya 1994 ari ikintu gikomeye kigaragarira buri wese, ko yifatanyije n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, anishimira ubudaheranwa Abanyarwanda bagaragaje.

Uyu mukuru w’igihugu yashimye ubushuti n’imibanire myiza y’abaturage b’ibihugu byombi asaba ko hashyirwaho komisiyo ihuriweho igamije gufasha mu kunoza imikoranire n’iterambere rirambye hagati ya Sénégal n’u Rwanda.

Perezida Diomaye Faye kandi yashimiye u Rwanda uburyo rwakiriye neza Shampiyona y’Isi y’Amagare yari ibereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika, anaboneraho kugaragaza ko umwaka utaha igihugu cye kizakira imikino ya Jeux Olympique y’urubyiruko izabera i Dakar, guhera ku wa 31 Ukwakira – 13 Ugushyingo 2026.

Iyi mikino na yo ni ku nshuro ya mbere izaba ibereye muri Afurika.

Amasezerano yashyizweho umukono, yiyongera ku yandi asanzwe arimo ayo koroshya ingendo zo mu kirere n’ay’ubufatanye mu itangazamakuru n’ibindi.

Umubano w’u Rwanda na Sénégal umaze imyaka myinshi uhagaze neza. Mu 2011 u Rwanda rwafunguye Ambasade mu mujyi wa Dakar, iba imbarutso y’ibikorwa byinshi byahuje ibi bihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *