Amakuru Imikino

Perezida Paul Kagame na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye bitabiriye Car Free Day

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Mugenzi we wa Sénégal, Diomaye Faye bifaranyije n’abanya-Kigali muri siporo rusanye ya Car Free Day yo kuri uyu wa 19 Ukakira 2025.

 

Iyi siporo yabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, abatuye mu Mujyi wa Kigali bashimishijwe no kwifatanya n’Aba Bakuru b’Ibihugu byombi kuko aribyo bishimangira umubano mwiza w’amasezerano ibi bihugu bigenda bigirana.

 

Si Abanya-Kigali gusa bishimiye iyi siporo kuko n’Ibiro bya Perezida wa Sénégal, byatangaje ko Diomaye Faye yatumiwe n’inzego za Leta y’u Rwanda kugira ngo yifatanye na Perezida Kagame muri Car Free Day muri iki gikorwa.

 

Biti “Aba bakuru b’ibihugu byombi bakoze urugendo rungana n’ibilometero 5 nk’imenyetso cy’ubuzima bwiza, imibereho myiza y’abaturage ndetse no kubungabunga ibidukikije.”

 

Perezida Diomaye Faye nawe wasozaga uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, yagaragaje ko uruzinduko bagiriye mu rwanda rwagize akamaro gakomeye ku mikoranire y’Ibihugu byombi.

 

Ati “Uruzinduko rwanjye mu Rwanda rwasojwe n’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye. Ndashimira Perezida Kagame, guverinoma ye, n’abaturage bo mu Rwanda batwakiriye neza, batwitwaraho neza.”

 

“U Rwanda ni urugero rufatika kwiyubaka no gushyiraho gahunda z’iterambere, ibyo tubikurira ingofero, tukabyubaha kandi tukabyifuza. Ibihugu byacu biri kumwe mu rugendo rwo guharanira udushya muri Afurika.”

 

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza ndetse no kurengera ibidukikije.

 

Iyi siporo kandi ibashishikariza kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.

 

Umubano w’u Rwanda na Sénégal umaze imyaka myinshi uhagaze neza. Mu 2011 u Rwanda rwafunguye Ambasade mu mujyi wa Dakar, iba imbarutso y’ibikorwa byinshi byahuje ibi bihugu.

Abanya-Kigali bishimiye gukorana siporo n’Abakuru b’Ibihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *