Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, batewe ubwoba n’ubwiyongere bukabije bw’Ingabo z’Uburundi zoherejwe mu bice bitanduka muri ako gace mu mugambi wo gukumira iz’Ihuriro AFC/M23 zitegura kubohora Uvira.
Bahamya ko Leta y’u Burundi imaze iminsi yohereza ingabo zayo mu bice by’ingenzi bya Fizi na Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo kugira ngo zikumire abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko bagomba kubohora DR Congo bakuyeho ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Amakuru avuga ko hari imodoka zagaeagaye zitwaye abasirikare b’u Burundi zagaragaye i Kitoga, Muhuzi no mu ishyamba rya Itombwe, kandi ko bongerewe mu bindi bice birimo Minembwe, Mikalati, Kipupu na Point Zero.
Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira, AFC/M23 yafashe utundi duce muri Kivu y’Amajyepfo turimo, Luntukulu, Chulwe, Kishadu na Lubimbe.
Ingabo z’u Burundi zikorera muri RDC hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye mu 2022, avugururwa mu 2023. Ubu muri Kivu y’Amajyepfo hari izigera ku bihumbi 20, ziganje mu bice byo muri Uvira na Fizi.
