Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yatangaje ko umunyarwanda arya ibilo 13 by’inyama ku mwaka mu gihe byibuze yakwiye kuba arya ibilo 50, ivuga ko hari ingamba zo kongera igipimo cy’inyama zikenerwa.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 16 Ukwakira 2025, cyagarukaga ku myiteguro y’Umunsi Mpuzamahanga wo kwihaza mu biribwa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Télesphore, yavuze ko hagiye kongerwa umusaruro w’amafi, kuvugurura ubworozi bw’inka no kongera amatungo magufi.
Ibi bishingirwa ku mibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, (NISR), igaragaza ko 98% by’ibiribwa Abanyarwanda barya biva mu buhinzi, mu gihe ibikomoka ku matungo bigera ku 2% ku mwaka.
Yagize ati “Abanyarwanda ntabwo turya inyama zihagije kubera ko iyo urebye ku kigereranyo usanga impuzandengo y’umuntu ku mwaka umunyarwanda arya ibilo 13,5 by’inyama kandi muri FAO bagaragaza ko byibura umuntu aba akwiriye kurya ibiro 50.”
Yasobanuye ko kugira ngo Abanyarwanda bave ku ibilo 13 by’inyama ku mwaka bagere kuri 50, bisaba kongera ubworozi bw’amafi n’amatungo magufi, no kuvugurura icyororo cy’inka hagamijwe umusaruro mwinshi w’amata n’inyama.
Byitezwe ko umusaruro w’inyama z’inka uzava kuri toni zirenga ibihumbi 76 mu 2025/2026 ugeze ku bihumbi 86 mu 2028/2029, inyama z’ihene zizava kuri toni zirenga ibihumbi 36 zigere kuri toni zirenga ibihumbi 41, iz’intama zive kuri toni ibihumbi 10 zigere kuri toni ibihumbi 11.
Inyama z’inkoko byitezwe ko zizava kuri toni ibihumbi 58 mu 2025/2026 zigezwe kuri toni ibihumbi 65 mu 2028/2029 mu gihe ingurube zizavanwa kuri toni zirenga ibihumbi 26 zigezwe kuri toni ibihumbi 29, amafi ave kuri toni ibihumbi 59 agezwe kuri toni ibihumbi 77.
Dr Ndabamenye yavuze ko abanyarwanda babasha kwihaza mu biribwa bari ku kigero cya 83%, abafite ibidahagije bari kuri 16% aho bavuye kuri 19%, ni mu gihe 1% basigaye aribo batabasha kubona ibiryo bihagije nkuko byifuzwa gusa agaragaza ko u Rwanda rwifuza kugeza 100% mu gihe kiri imbere.
